Imvugo y’uko inyandiko zitari umwimerere ziba ari ‘indyogo’ yaturutse he?

Hari imvugo usanga ikoreshwa hirya no hino mu Rwanda ko inyandiko zose z’impimbano zitari umwimerere bazita ‘indyogo’. Muri izo nyandiko harimo impushya zo gutwara ibinyabiziga, amakarita y’ubwisungane mu kwivuza, indangamanota z’amashuri, impamyabumenyi z’amashuri mu byiciro bitandukanye, n’izindi.

Mu Biryogo hafatwa nk'ahaba ubuzima buciciritse hakaba n'abantu biganjemo abagerageza kwirwanaho bagashaka imibereho
Mu Biryogo hafatwa nk’ahaba ubuzima buciciritse hakaba n’abantu biganjemo abagerageza kwirwanaho bagashaka imibereho

Kigali Today yashatse kumenya inkomoko y’iyo mvugo, yegera abantu batandukanye batuye muri ako gace ka Biryogo ndetse n’abashinzwe umutekano, bavuga ibyo bazi kuri iyo mvugo.

Umukanishi witwa Hamza ukorera mu Biryogo avuga ko iyo mvugo izwi cyane aho mu Biryogo kuko nk’uko abivuga, mu minsi yashize, hari abantu benshi bakoraga inyandiko mpimbano, hakaba hari abantu babazi ko bakora ako kazi, ndetse bakajya babarangira abakiriya.

Hamza avuga ko umuntu yashoboraga kureba akabona nta mafaranga ahagije afite yamufasha kwiga amategeko y’umuhanda no kujya mu bizamini bikorwa hagamijwe kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rutangwa na polisi y’igihugu, agahitamo gushaka uruhushya rw’uruhimbano.

Icyo gihe yajyaga mu Biryogo, agashaka urumukorera akamwishyura ayo bumvikanye, akabona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Gusa urwo ruhushya rutari umwimerere rushobora kumushyira mu kaga, kuko iyo afashwe akoresha bene urwo ruhushya, arafatwa agahanwa hakurikijwe ibiteganywa n’ingingo ya 276 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Undi witwa Mohamed ukora umwuga wo gutwara ibinyabiziga avuga ko ibyangombwa by’ibiryogo yatangiye kubyumva kuva kera, gusa ngo ntazi impamvu babyise batyo. Yibwira ko wenda biterwa n’uko ari ho hakorerwaga byinshi cyangwa se ari uko ari ho hakorerwa ubukorikori bwinshi bunyuranye, harimo n’ubwo gucura za kashi z’ibigo bitandukanye. Muri ubwo bukorikori hakaba n’ababukoresha mu buriganya.

Yagize ati “Ibyo byangombwa by’ibiryogo natangiye kubyumva kera, kuko kera umwana w’umunyeshuri yashoboraga kujya aho mu Biryogo bakamukorera indangamanota bagateraho kashi y’ikigo atigeze anigamo kandi akayikoresha bigakunda.

Mu bihe byashize wageraga muri aka gace no mu nkengero zako ukabona aho wabariza ibyangombwa by'ibihimbano mu buryo bworoshye
Mu bihe byashize wageraga muri aka gace no mu nkengero zako ukabona aho wabariza ibyangombwa by’ibihimbano mu buryo bworoshye

Gusa ubu bisigaye bigoye kuko muri iki gihe cy’ikoranabuhanga, ikigo umwana yigaho kiba kizwi ndetse n’amakuru yose ajyanye na we azwi kugeza muri Minisiteri y’Uburezi, ku buryo ajyanye indangamanota ntigaragare muri ‘system’, bihita bigaragara ko ari indyogo nk’uko bazita.

Ni kimwe no ku mpushya zo gutwara ibinyabiziga, Mohamed avuga kera, bagikora impushya zo gutwara ibinyabiziga zimeze nk’impapuro zisanzwe, byoroheraga abo bazigana kuko bazikoraga zikaza zisa n’iz’umwimerere neza, abantu bakazigenderaho rwose.

Ariko aho batangirije gahunda yo gukora impushya zo gutwara ibinyabiziga zikoranye ubuhanga, kandi zigira igihe cyo kurangira no kongererwa igihe, ngo ntibicyorohera abazigana kuko nk’uko Mohamed abivuga, izo z’indyogo ngo ntizishobora kujya kongererwa igihe, kuko bahita bazimenya.

Iyo umuntu atsindiye uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga urwo ari rwo rwose, aba yanditse n’uruhushya yatsindiye. Ayo makuru aba agaragara muri ‘system’ ya polisi, ari na yo baheraho bamuha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga cyangwa kongerera igihe urwo asanganywe.

Uwakoresheje uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mu Biryogo, we ngo ntashobora kujya kurwongeresha kuko ntiruba ruri muri system, ahubwo arujyanye ngo rwahita rufatwa, kuko ruba ari uruhimbano.

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, yavuze ko kuba hari abahitamo kuvuga ko ibyangombwa by’ibihimbano ari ‘ibiryogo’, ntaho bihuriye no kuba muri ako gace haba hakorerwa ibyangombwa by’ibihimbano byinshi, ngo ni inyito ikoreshwa n’abantu bafite impamvu zabo gusa.

Yagize ati “Mu gihe twari dutangiye gahunda yo gukora impushya zo gutwara ibinyabiziga, zishingiye ku ndangamuntu (Electronics), hari abazanye utumashini bakajya babeshya abantu, bakabakorera izo mpushya z’impimbano, ariko nyuma barafashwe, bashyikirizwa ubutabera.”

“Abakoresheje izo mpushya z’impimbano na bo, abenshi barafashwe. Hari n’abari bazifite, nyuma bakaza kuri polisi bagasaba imbabazi, ko bahuye n’uburiganya, polisi ikabafasha, bagakurwaho ubusembwa, bagahabwa amahirwe yo gukora ibizamini bakabona impushya zo gutwara ibinyabiziga zemewe. Abakizifite ni abahisemo kuzigumana bakazihisha, ariko ntibashobora kuzongeresha igihe kuko ntiziri muri ‘system’ ya polisi.”

Ndushabandi ati “Ibyo kuvuga ko ibyangombwa by’ibihimbano ari ‘ibiryogo’ ni inyito, abantu babiha, nk’uko hari ababyita ‘ibiwani’, ‘ibifake’ n’andi mazina. Nta mpamvu ihari izwi, kuko abafatwa bakora inyandiko mpimbano baboneka hirya no hino mu gihugu, si agace kamwe k’igihugu kihariye” .

Inkuru bijyanye:

Biryogo mu isura nshya y’umutekano ijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka