Biryogo mu isura nshya y’umutekano ijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
Abatuye n’abagenda ahazwi nka ‘Tarinyota’ mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge baravuga ko ibyaha by’ubujura byagabanutse ku buryo bugaragara.

Kumva ijambo Biryogo cyangwa Tarinyota hambere, umuntu yahitaga yumva ubujura bwiganjemo ubw’ibyuma by’imodoka kubera umwihariko w’uko ari agace gakorerwamo ubukanishi bw’ibinyabiziga bukorwa ahanini n’urubyiruko.
Aho muri Tarinyota ngo nta muntu washoboraga kuhaparika imodoka iminota igeze kuri ibiri ngo agaruke asange ikiri uko yayisize. Imodoka yaribwaga kandi bikagorana kumenya uwabikoze kuko abahakorera bose ntawashoboraga gutanga amakuru n’ubwo yaba yabonye uwibye.
Bivugwa ko muri Tarinyota no mu Gatsata ari ho haboneka ibyuma by’imodoka bitaboneka ahandi, ku buryo uramutse uburiye icyuma aho habiri nta handi wagikura mu Rwanda.

Nyuma y’imyaka mike, kuri ubu abahatuye bavuga ko ubwo bujura bwamaze kuba amateka kubera imbaraga ubuyobozi bwashyize mu kurinda umutekano.
Umusaza witwa Ngabanende ufite imyaka 70, avuga ko mbere wasangaga mu Biryogo hari akajagari ariko ngo ubuyobozi bwarabihagurukiye kugeza birangiye.
Agira ati “Bashyizeho aba-Dasso bakajya birukana abateza akajagari,abayobozi bashyizemo imbaraga zo kwirukana ibyo bintu, urabona n’ababunzaga udutaro nabo batangiye kugabanuka kera byabaga ari akajagari umwe agaca aha undi aha ariko muri iki gihe byaragabanutse.”

Uwitwa Pappy wavukiye muri ako gace ka Tarinyota akaba ari naho akorera ubukanishi, avuga ko kwiba imodoka muri ako gace byabaye amateka kubera umutekano wakajijwe.
Ati “Abanyerondo kuva mu gitondo saa kumi n’ebyiri baba bazenguruka mu makaritsiye, kandi n’abajura barabamenye barazwi bamwe bagiye babajyana mu bigo ngororamuco abandi barabirukana.
Ni ukuvuga ko ubu ushobora no kuzana n’imodoka yawe ugaparika ntihagire ikintu ubura kubera abanyerondo baba bazenguruka.”

Havuguziga Charles, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, agereranya abagitekereza ko mu Biryogo ari agace k’amabandi nk’abagifata u Rwanda mu isura ya kera.
Ati ”Ubu hameze neza ushobora no gusiga amafaranga ukayahasanga saa munani kandi wayahasize mu gitondo.
“Ikibazo cy’umutekano muke rwose cyarakemutse kubera imikorere myiza y’inzego z’umutekano, irondo ry’umwuga rirakora bakorana n’inzego z’ingabo na polisi, ku buryo ikintu cyose kihabereye mu minota itanu kiba kimenyekanye.”

Uretse kuba ikintu kibereye mu Biryogo mu minota itanu kiba cyamaze kumenyekana, Havuguziga avuga ko n’uwaramuka yibye bitarenga iminota itanu atarafatwa.
Mu Biryogo n’agace gafite umwihariko wo kuba kazwiho kugira ibintu byiganjemo amafunguro byo kigiciro cyo hasi. Ushobora kuhabona icyayi cya 50Frw na boroshete iri ku giciro kiri hasi ya 200Frw kandi byose biteguye neza.

Ohereza igitekerezo
|