Gitwaza yigishije afite ibikomere bituma yivugaho - Past Rutayisire

Pasiteri Rutayisire Antoine yakanguriye bagenzi be b’abapasiteri ndetse n’abigisha muri rusange, kujya babanza kweza imitima yabo, bagakiranuka nabo ubwabo, mbere yo kujya kwigisha abakirisitu bashinzwe.

Intumwa Gitwaza (ibumoso) na Pasiteri Rutayisire Antoine
Intumwa Gitwaza (ibumoso) na Pasiteri Rutayisire Antoine

Rutayisire avuga ko iyo umwigisha atabanje kwiyeza ngo abanze akiranuke n’ibikomere bye, usanga inyigisho atanga zikubiye ku bikomere bye kuruta kwita ku nyigisho ziganisha abakirisitu ku Mana.

Yagize ati” Iyo Pasiteri yakomeretse, yerekeza imbunda mu bakirisitu si ukubarasa, ati ‘muranyanga, mumvuga nabi…’, n’abamukunda bakagenderamo. Buriya umuyobozi wakomeretse aba afite ingorane, kuko usanga abwiriza igikomere cye akakigarukaho.

Igikomere rero ujye ugishyira Yesu abanze arambure cya kiganza yatewemo imisumari abanze akomore, nuza imbere y’ubwoko bw’Imana ubabwire Yezu ibindi ubyihorere.”

Akomeza agira ati”Hari igihe natwe biducika nk’abantu ugasanga turivugira ibikomere byacu, ariko umunsi muzumva ntababwira Yesu, nkababwira abanyanga n’ibindi byose, muzamenye ko hari abantesheje umutwe muri iyo minsi.”

Pasiteri Rutayisire yatanze urugero kuri mugenzi we Gitwaza wumvikanye mu minsi yashize yiyita Umuhanuzi umwe rukumbi mu Rwanda ndetse no muri Afurika, akavuga ko undi muhanuzi azaboneka Gitwaza atakiriho.

Ibyo Intumwa Gitwaza yabivugaga, agendeye ku magambo menshi yagiye amuvugwaho, arimo kuba akorana n’amadayimoni, arimo gusambanya abagore b’abandi, ndetse no gupfa amafaranga na bagenzi be n’ibindi byinshi.

Yagize ati “Uriya mwene data ibyo barega abandi n’ibyo bamubeshyera byose, ntabyo akora. Niba hari umukozi w’Imana utajya mu ducafu tw’inzangano n’imburamumaro ni Gitwaza. Niba hari umukozi w’Imana wuzura umwuka Gitwaza aba mu b’imbere.”

Akomeza agira ati” Abantu baramwose arakomereka, n’ibyo yavuze abivuga akomeretse, nazabyumva akampakanya, nzamubwira asubire mu butumwa yari yatanze mbere yumve. “

Pasiteri Rutayisire yaboneyeho gushimangira ko igikomere cyo ku mutima ari ikintu gikomeye cyane, asaba abakirisitu kwirinda gukomeretsa abashumba babo, kuko ari ubuhemu bubakura mu mwuka, bugatuma batsitara mu nshingano zo kubaganisha ku mana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

hari abantu basigaye barwara mu mutwe bakumva ko ari abahanuzi.gusa inyigisho za Gitwaza ni izo kwa SHITANI muri make ni satani nzima .kuburyo nabo yigisha bahindutse nkawe.yasenye ingo nyinshi igihe cye kirageze ngo agaragare.

kanyanyarwanda yanditse ku itariki ya: 3-10-2018  →  Musubize

Njye ndi umucuranzi,kubyerekeranye na Gitwaza ntekerezako ntakinu kinini twakabivuzeho nkabakozi b’imana kuko nituvugako ibyo avuga arukubeshya turaba duciye imanza.gusa uwumva amagambo ya Gitwaza akumva arigufashwa,ntazamuveho kuko niba Ari umunyabinyoma yamubera icyapa kimuyobora agakomeza mu Ijuru nyr’ukuyobora agasigara. Gusa nge bitewe nukuntu amfasha ndemezanya na Paster Rutayisire ko Gitwaza ashobora kuba yaravuze ariya magambo abitewe n’igikomere. Murakoze

Bonfils Nzayikorera yanditse ku itariki ya: 3-10-2018  →  Musubize

Ndibariza Bonfils.Uravuga ngo niba GITWAZA ari umunyabinyoma,abantu bamukurikire.Kuki ushaka ko umuntu ubeshya ayobora abantu?Soma munsi inkuru ya Hitimana.Muli Ibyahishuwe 18:4,imana idusaba "gusohoka" mu madini y’ikinyoma.Ngo nitwanga,izaturimburana nayo ku Munsi w’Imperuka.Urimo kuyobya abantu.

Karekezi yanditse ku itariki ya: 3-10-2018  →  Musubize

Ndi Umuvuga-butumwa kimwe na Pastor Rutayisire Antoine,nubwo tutari mu IDINI rimwe.Birambabaje kubona Antoine avuga ngo "abantu babeshyera Gitwaza".Reka ntange ingero 2 zonyine z’ukuntu Gitwaza abeshya abantu,byerekana ko atari Intumwa y’Imana,nubwo abyiyita.Izo ngero,zizwi n’abantu bose,na Rutayisire arimo kuko byaciye kuli TVR.Urugero rwa mbere:Igihe twari mu matora ya president muli 2003,Gitwaza yabeshye abayoboke be ko Yozefu na Mariya bagiye I Bethlehem "gutora" (elections).Nyamara nkuko tubisoma muli Luka 2:5,bali bagiye "Kwibaruza" (Census).Urugero rwa 2:Muribuka umwaka ushize Gitwaza avuga ngo Ukwezi n’Izuba bigiye kuba amaraso.Nyamara ntabyabaye.Abayoboke be bajye bamuha amafaranga yirire gusa.Ibyerekeye kuba Intumwa n’Umuhanuzi w’Imana,he must forget.Gitwaza ni umwe muli Pastors benshi cyane badusebya kubera inda zabo nkuko Abaroma 16:18 havuga.

Hitimana Manasseh yanditse ku itariki ya: 3-10-2018  →  Musubize

uribeshya cyane manasseh! ufite ubumenyi buke cyane kuri bibiliya! uzasome ibitabo bita talmud by’abayahudi uzamenya byinshi cyane kuri ibyo ushinja gitwaza ko yabeshye. bibiliya ntabwo irimo ibintu byose, hari ibitabo by’amateka y’abayahudi bisobanura ibintu byinshi! kuba ufite ubumenyi buke sinakurenganya, ariko gutinyuka umugaragu w’Imana nka Gitwaza ukamuvuga nabi, biranyereka ko ukenewe kwigishwa kubaha ndetse n’amahame agenga umuchristo nyawe!

watimber yanditse ku itariki ya: 4-10-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka