Gitwaza yigishije afite ibikomere bituma yivugaho - Past Rutayisire

Pasiteri Rutayisire Antoine yakanguriye bagenzi be b’abapasiteri ndetse n’abigisha muri rusange, kujya babanza kweza imitima yabo, bagakiranuka nabo ubwabo, mbere yo kujya kwigisha abakirisitu bashinzwe.

Intumwa Gitwaza (ibumoso) na Pasiteri Rutayisire Antoine
Intumwa Gitwaza (ibumoso) na Pasiteri Rutayisire Antoine

Rutayisire avuga ko iyo umwigisha atabanje kwiyeza ngo abanze akiranuke n’ibikomere bye, usanga inyigisho atanga zikubiye ku bikomere bye kuruta kwita ku nyigisho ziganisha abakirisitu ku Mana.

Yagize ati” Iyo Pasiteri yakomeretse, yerekeza imbunda mu bakirisitu si ukubarasa, ati ‘muranyanga, mumvuga nabi…’, n’abamukunda bakagenderamo. Buriya umuyobozi wakomeretse aba afite ingorane, kuko usanga abwiriza igikomere cye akakigarukaho.

Igikomere rero ujye ugishyira Yesu abanze arambure cya kiganza yatewemo imisumari abanze akomore, nuza imbere y’ubwoko bw’Imana ubabwire Yezu ibindi ubyihorere.”

Akomeza agira ati”Hari igihe natwe biducika nk’abantu ugasanga turivugira ibikomere byacu, ariko umunsi muzumva ntababwira Yesu, nkababwira abanyanga n’ibindi byose, muzamenye ko hari abantesheje umutwe muri iyo minsi.”

Pasiteri Rutayisire yatanze urugero kuri mugenzi we Gitwaza wumvikanye mu minsi yashize yiyita Umuhanuzi umwe rukumbi mu Rwanda ndetse no muri Afurika, akavuga ko undi muhanuzi azaboneka Gitwaza atakiriho.

Ibyo Intumwa Gitwaza yabivugaga, agendeye ku magambo menshi yagiye amuvugwaho, arimo kuba akorana n’amadayimoni, arimo gusambanya abagore b’abandi, ndetse no gupfa amafaranga na bagenzi be n’ibindi byinshi.

Yagize ati “Uriya mwene data ibyo barega abandi n’ibyo bamubeshyera byose, ntabyo akora. Niba hari umukozi w’Imana utajya mu ducafu tw’inzangano n’imburamumaro ni Gitwaza. Niba hari umukozi w’Imana wuzura umwuka Gitwaza aba mu b’imbere.”

Akomeza agira ati” Abantu baramwose arakomereka, n’ibyo yavuze abivuga akomeretse, nazabyumva akampakanya, nzamubwira asubire mu butumwa yari yatanze mbere yumve. “

Pasiteri Rutayisire yaboneyeho gushimangira ko igikomere cyo ku mutima ari ikintu gikomeye cyane, asaba abakirisitu kwirinda gukomeretsa abashumba babo, kuko ari ubuhemu bubakura mu mwuka, bugatuma batsitara mu nshingano zo kubaganisha ku mana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Imana ijye ifasha abana bayo bagire ingabire y’ubushishizi ndetse no kureba kure

Umuhoza Felix yanditse ku itariki ya: 6-10-2018  →  Musubize

Imana ijye ifasha abana bayo bagire ingabire y’ubushishizi ndetse no kureba kure

Umuhoza Felix yanditse ku itariki ya: 6-10-2018  →  Musubize

pasteur Rutayisire no umuhanga cyanee!biriya in ibikomere kabisa.ariko ntatubeshye NGO ibyo bamuvuga NGO ni ibinyoma.nonese ko Rutayisire bataravuga ko ukorana na satani? nokuvuga ko wowe utari pasteur? iyo havuyemo umwe akaba arise babivugaho,hari abo Imana iba yahaye ayo mahirwe yo kubavumbura.kuko twese anti tuzahuma .ikindi Gitwaza rwose ubuhanuzi bwe nihatari.no nkabariya ba Rugagi.umva mushatse mwasaba uwiteka amaso areba kuko turi mubihe bikomeye.Ndasha kwibariza, ko Yesu yakoraga ibitangaza mwambwira yarabikoraga buri munsi?ESE we yaba yarabuzwaga Niki NGO abikore nkabubu bavuga ko ariwe ubaha ubwo bubasha?

hope yanditse ku itariki ya: 5-10-2018  →  Musubize

Amahanuzi ntibangana,hari abahanuzi bato nabakuru ndetse n’abana babahanuzi babaho.

Claude yanditse ku itariki ya: 5-10-2018  →  Musubize

Ariko Burya bayobora impumyi kbsa atazi yesu Ninde buzura umwuka wuburyarya kbsa ariko c Abantu bazareba ryari ijambo rivugako bazagaragarira kumbuto zabo birababaje cyane kbsa ubwo bivamo mumvugo Biba byabarangiranye kera Niba bahumuke barebe bibiliya naho gitwaza Ni gitwaza nkizina rye

Kajoriti yanditse ku itariki ya: 5-10-2018  →  Musubize

Ibyo Past Rutayisire avuze ni ukuri ,Gitwaza yavuzweho inkuru nyinshi zibinyoma ,none satani yashatse impamvu ngo amusige indi sura,njye nasaba Gitwaza gukosora imvugo yakoresheje agakomeza umurimo w’Imana,naho uwanze kuvugwa yaheze munda yanyina uyu munsi uri kumuvuga nawe ejo bazakuvuga.

MANIRAGUHA yanditse ku itariki ya: 4-10-2018  →  Musubize

Ibi nakumiro mbandoga Rwabugiri! Ibaze ko kubeshya byanze bikokama abavuga butumwa bacu kubera impamvu zaba izindonke, izimibanire, yemwe nizokudashaka kuvuga ukuri kugirango hatagira abakomereka... Ninayo mpamvu abitwa abavuga butumwa bagenda bakwepa Bible bagahimba ibyabo biyumvisha bagamije kumvikana neza.

Ntawe ntunze agatoki kugirango izisigaye zitandeba, ariko abavuga butumwa bacu nimureke zanyigisho zabakoloni batubwiraga ngo ’ntimurebe ibyo nkora, nimwumve ibyo mbabwira.’ Wowe se niba nkubonye ubeshya rimwe, ubwakabiri, bikaba gatatu, ngakomeza nkagukurikira ukabeshya nubwakane, harya ubwo njye mba nitwa iki? Nimusigeho kuko murakorishyano.

Ndibuka Paster Mpyisi niwe wigeze kuvuga ngo ’abo naroze bose nkigisha ibinyoma, barananiye kubarogora.’ Abamwumvise twese twamuhaye urwamenyo ngo umusaza atangiye kuvugishwa, nyamara... Uwo mukambwe yarihanye imbere y’Imana arinayo mpamvu arambye, namwe nimufate iyo nzira mwihane hanyuma mugaruke muduhe inkuru nziza maze tuyoboke Imana tutishisha ibinyoma tumaze kubabonamo.

Intama ziragiwe nikirura se hataha zingahe? Hanyuma se iyo ziragiwe nimpyisi ziba zikitwa intama? Erega kanatsinda iyo bijya gupfa bihera mwikuzo... Wowe se umujenerali wingabo eshanu, kandi nawe akaba abonye ubujenerali muminsi itaragera ingahe nabandi bamubanjirije bakiri mumapeti yohasi cyane, ntimwumva ko harimo ikibazo? Mube muretse, murihafi kumva umwe yadukanye kwitwa Christ.

Nimusigeho!

Yozefu Kamatari yanditse ku itariki ya: 4-10-2018  →  Musubize

Genda Seminari Nkuru ya NYAKIBANDA urarera!Ubumenyi Pasteur RUTAYISIRE Antoine yavomyeyo ntibwapfuye ubusa!

Muhimpundu A yanditse ku itariki ya: 4-10-2018  →  Musubize

Nta muhanuzi uruta undi....

Alias yanditse ku itariki ya: 4-10-2018  →  Musubize

Nta muhanuzi uruta undi....

Alias yanditse ku itariki ya: 4-10-2018  →  Musubize

Nkunda inyigisho za Rutayisire muri byose. ni umugabo ushishoza, agahuza ubuzima bwa muntu na bibiliya atagendeye igihe yandikiwe bigatuma uwamukurikiye atarambirwa.

Musaidizi yanditse ku itariki ya: 4-10-2018  →  Musubize

Nta muhanuzi w’Imana uruta abandi. Kandi nta n’ukwiriye kubyirata kuko si we uba wabikoze Icyakora ngo abaragura bo ngo bararutanwa kuko buri wese yicira inzira kugira ngo yemerwe abone n’abamugana benshi.

Buriya butumwa bugaragaramo icyuho gikomeye imbere mû mutima.
Gusa niba yakwemera KO yakoreshejwe n’umubiri ashobora gusaba Imana ye ikamubabarira.

Alias yanditse ku itariki ya: 3-10-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka