Gikukuru: Umunyu ufite akamaro karenze ako ushobora kuba utekereza

Umunyu wa gikukuru/gikukuri abandi bita umunyu w’ingezi, ni umunyu uzwi mu Rwanda guhera mu gihe cya kera kuko wakoreshwaga ahanini n’aborozi bawuha amatungo.

Gikukuru ni ingirakamaro mu buzima bw'umuntu (Ifoto: dusabane.wordpress.com)
Gikukuru ni ingirakamaro mu buzima bw’umuntu (Ifoto: dusabane.wordpress.com)

Hari kandi n’abakoresha gikukuru mu gihe batetse inyama cyangwa ibishyimbo babona ko bikomeye bitinda gushya, iyo rero ngo babishyizemo gikukuru bishya mu buryo bwihuse.

Gikukuru kandi ikunze kwifashishwa n’abantu batandukanye mu gihe barwaye ikirungurira, bakavuga ko ihita igikiza bidatinze.Gusa hari ibindi byiza by’umunyu wa gikukuru bitamenyerewe cyangwa se byaba bizwi na bake.

Ku rubuga www.inrap.fr, bavuga ko umunyu wa gikukuru ubaho uturutse ku mazi y’inyanja akama. Ibisigazwa by’ayo mazi y’inyanja aba arimo umunyu.

Itandukaniro riri hagati y’umunyu w’ingezi cyangwa wa gikukuru n’umunyu abantu barya, ni uko umunyu wo kurya uba wongewemo ikinyabutabire cyitwa “iode” gifite akamaro mu mubiri w’umuntu.

Ku rubuga www.neobienetre.fr bavuga ko gikukuru irwanya indwara zimwe na zimwe zifata ku bihaha zikaba zatera ibibazo by’ubuhumekero.

Gikukuru kandi irwanya indwara bakunda kwita “sinusite” irangwa no kubabara umutwe, kubabara mu isura, kwitsamura cyane, ndetse no kuzana ibimyira bisa n’amazi mu mazuru.

Gikukuru igaragara mu mabara atandukanye (Ifoto: www.rebero.co.rw)
Gikukuru igaragara mu mabara atandukanye (Ifoto: www.rebero.co.rw)

Gikukuru kandi ifasha abantu bafite ibibazo mu mara asanzwe cyangwa mu rura runini, ku buryo imibiri yabo idashobora kwinjiza ubutare ikeneye( minéraux nécessaires), gikukuru kandi ifasha abantu bagira ikibazo cy’amazi yibika mu mubiri(rétention d’eau).

Ikigo gicuruza ibirungo cyo muri Madagascar cyitwa “La Caverne des Epices” cyatangaje ibyiza bya gikukuru bitandukanye.

Bavuga ko umunyu wa gikukuru ushobora kugira amabara atandukanye bitewe n’urugero ugezeho utunganywa.Ushobora kubona gikukuru isa n’idafite ibara, isa n’iyerurutse, ifite ibara rijya kuba nk’ubururu, ijya gusa n’itukura, ijya kuba Orange, ijya gusa n’umuhondo cyangwa se isa n’ikijuju.

Ubushakashatsi bwakozwe n’icyo kigo cyo muri Madagascar bwagaragaje ko umunyu wa gikukuru ushobora gukoreshwa mu mwanya w’umunyu uva mu nganda, kuko yo nta kibazo itera, nk’umuvuduko w’amaraso ukabije cyangwa se izindi ngaruka.

Gikukuru ifasha mu migendekere myiza y’igogora, ikanakemura ibibazo bimwe na bimwe byo mu gifu.

Gikukuru ituma amaraso atembera neza mu mubiri, bigafasha abafite ibibazo by’umuvuduko w’amaraso uri hejuru cyangwa uri hasi.

Gikukuru kandi ifasha mu gusohora imyanda mu mubiri, igafasha abantu babyifuza gutakaza ibiro.Gikukuru kandi ifasha abantu barwara imitsi ibababaza,ikanavura aho umuntu yarumwe n’agakoko nk’umubu, ivubi n’utundi.

Gikukuru ivanze n’umutobe w’indimu byavura ibicurane.Gikukuru kandi ifasha mu kuvura inzoka zo mu nda, ikanorohereza umuntu ufite ikibazo cyo kuruka.

Gikukuru ni umuti w'indwara zitandukanye (Ifoto: www.mamaurwagasabo.rw)
Gikukuru ni umuti w’indwara zitandukanye (Ifoto: www.mamaurwagasabo.rw)

Gikukuru ifasha umuntu ufite ibibazo byo kubara mu muhogo, ikindi kandi gufata ikirahure cy’amazi n’akamanyu gato ka gikukuru byafasha umuntu ufite ibibazo bya rubagimpande, n’ibibazo byo kugira utuntu tw’utubuye mu mpyiko no mu ruhago rw’inkari.

Gikukuru itunganyijwe neza, ishobora gufasha mu kuvura ibisebe, n’ububabare buterwa n’indwara ya ‘Goutte’. Gikukuru kandi yakoreshwa mu gukesha amenyo.

Gufata akayiko kamwe k’ifu ya gikukuru ukongeramo amazi, byafasha umuntu ukunda kugira ikibazo cyo gufatwa n’imbwa mu gihe yiruka cyangwa akora izindi siporo.

Gikukuru yongera ubudahangarwa bw’umubiri, ikanakomeza amagufa y’umuntu. Gikukuru kandi ifasha uruhu rw’umuntu guhorana ubuzima bwiza.

Gikukuru yafasha mu kongera gukesha inzara z’umuntu mu gihe zatangiye guhinduka zigasa n’izijya kuba umuhondo.

Gikukuru kandi igira akamaro gakomeye mu bwiza bw’umusatsi. Ikoreshwa kenshi mu miti igenewe kwita ku misatsi, kuko ikesha umusatsi, ikanawubyibushya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

Icyifuzo cyanjye mwatugezaho n`ingaruka ya gikukuru
Murakoze cyane kubisobanuro muduhaye.

Vincent yanditse ku itariki ya: 6-05-2020  →  Musubize

Mugize neza cyane rwose ,Imana ibongerere ubumenyi.arko mudusobanuriye n,uburyo bitegurwa kuri buri kimwe byarushaho kuba Inyamibwa.

Violette uwayezu yanditse ku itariki ya: 5-02-2020  →  Musubize

Murakoze,
Ariko turabasaba ngo mutubwire uko bikoreshwa kuko ndabona gikurukuru ari nziza.

Esperance yanditse ku itariki ya: 5-02-2020  →  Musubize

the management

amahanga yanditse ku itariki ya: 5-02-2020  →  Musubize

Mwaramutse neza, ndabashimiye kubwubumenyi mutwunguye ariko niba bishoboka muzatugrzeho nuko bikoreshwa. Mirakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 4-02-2020  →  Musubize

ni byiza cyane, mu kuvura sinusite, uyu munyu utegurwa ute?

sebakara pascal yanditse ku itariki ya: 4-02-2020  →  Musubize

Asante sana inkuru nkizi ubundi nizo ziba zikenewe, uzadushakire nibindi bitandukanye nka UMUCYAYICYAYI TANGAWIZI TUNGURUSUMU

JMarie yanditse ku itariki ya: 4-02-2020  →  Musubize

Excellent, Thank you for this good news

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 3-02-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka