Gikukuru: Umunyu ufite akamaro karenze ako ushobora kuba utekereza

Umunyu wa gikukuru/gikukuri abandi bita umunyu w’ingezi, ni umunyu uzwi mu Rwanda guhera mu gihe cya kera kuko wakoreshwaga ahanini n’aborozi bawuha amatungo.

Gikukuru ni ingirakamaro mu buzima bw'umuntu (Ifoto: dusabane.wordpress.com)
Gikukuru ni ingirakamaro mu buzima bw’umuntu (Ifoto: dusabane.wordpress.com)

Hari kandi n’abakoresha gikukuru mu gihe batetse inyama cyangwa ibishyimbo babona ko bikomeye bitinda gushya, iyo rero ngo babishyizemo gikukuru bishya mu buryo bwihuse.

Gikukuru kandi ikunze kwifashishwa n’abantu batandukanye mu gihe barwaye ikirungurira, bakavuga ko ihita igikiza bidatinze.Gusa hari ibindi byiza by’umunyu wa gikukuru bitamenyerewe cyangwa se byaba bizwi na bake.

Ku rubuga www.inrap.fr, bavuga ko umunyu wa gikukuru ubaho uturutse ku mazi y’inyanja akama. Ibisigazwa by’ayo mazi y’inyanja aba arimo umunyu.

Itandukaniro riri hagati y’umunyu w’ingezi cyangwa wa gikukuru n’umunyu abantu barya, ni uko umunyu wo kurya uba wongewemo ikinyabutabire cyitwa “iode” gifite akamaro mu mubiri w’umuntu.

Ku rubuga www.neobienetre.fr bavuga ko gikukuru irwanya indwara zimwe na zimwe zifata ku bihaha zikaba zatera ibibazo by’ubuhumekero.

Gikukuru kandi irwanya indwara bakunda kwita “sinusite” irangwa no kubabara umutwe, kubabara mu isura, kwitsamura cyane, ndetse no kuzana ibimyira bisa n’amazi mu mazuru.

Gikukuru igaragara mu mabara atandukanye (Ifoto: www.rebero.co.rw)
Gikukuru igaragara mu mabara atandukanye (Ifoto: www.rebero.co.rw)

Gikukuru kandi ifasha abantu bafite ibibazo mu mara asanzwe cyangwa mu rura runini, ku buryo imibiri yabo idashobora kwinjiza ubutare ikeneye( minéraux nécessaires), gikukuru kandi ifasha abantu bagira ikibazo cy’amazi yibika mu mubiri(rétention d’eau).

Ikigo gicuruza ibirungo cyo muri Madagascar cyitwa “La Caverne des Epices” cyatangaje ibyiza bya gikukuru bitandukanye.

Bavuga ko umunyu wa gikukuru ushobora kugira amabara atandukanye bitewe n’urugero ugezeho utunganywa.Ushobora kubona gikukuru isa n’idafite ibara, isa n’iyerurutse, ifite ibara rijya kuba nk’ubururu, ijya gusa n’itukura, ijya kuba Orange, ijya gusa n’umuhondo cyangwa se isa n’ikijuju.

Ubushakashatsi bwakozwe n’icyo kigo cyo muri Madagascar bwagaragaje ko umunyu wa gikukuru ushobora gukoreshwa mu mwanya w’umunyu uva mu nganda, kuko yo nta kibazo itera, nk’umuvuduko w’amaraso ukabije cyangwa se izindi ngaruka.

Gikukuru ifasha mu migendekere myiza y’igogora, ikanakemura ibibazo bimwe na bimwe byo mu gifu.

Gikukuru ituma amaraso atembera neza mu mubiri, bigafasha abafite ibibazo by’umuvuduko w’amaraso uri hejuru cyangwa uri hasi.

Gikukuru kandi ifasha mu gusohora imyanda mu mubiri, igafasha abantu babyifuza gutakaza ibiro.Gikukuru kandi ifasha abantu barwara imitsi ibababaza,ikanavura aho umuntu yarumwe n’agakoko nk’umubu, ivubi n’utundi.

Gikukuru ivanze n’umutobe w’indimu byavura ibicurane.Gikukuru kandi ifasha mu kuvura inzoka zo mu nda, ikanorohereza umuntu ufite ikibazo cyo kuruka.

Gikukuru ni umuti w'indwara zitandukanye (Ifoto: www.mamaurwagasabo.rw)
Gikukuru ni umuti w’indwara zitandukanye (Ifoto: www.mamaurwagasabo.rw)

Gikukuru ifasha umuntu ufite ibibazo byo kubara mu muhogo, ikindi kandi gufata ikirahure cy’amazi n’akamanyu gato ka gikukuru byafasha umuntu ufite ibibazo bya rubagimpande, n’ibibazo byo kugira utuntu tw’utubuye mu mpyiko no mu ruhago rw’inkari.

Gikukuru itunganyijwe neza, ishobora gufasha mu kuvura ibisebe, n’ububabare buterwa n’indwara ya ‘Goutte’. Gikukuru kandi yakoreshwa mu gukesha amenyo.

Gufata akayiko kamwe k’ifu ya gikukuru ukongeramo amazi, byafasha umuntu ukunda kugira ikibazo cyo gufatwa n’imbwa mu gihe yiruka cyangwa akora izindi siporo.

Gikukuru yongera ubudahangarwa bw’umubiri, ikanakomeza amagufa y’umuntu. Gikukuru kandi ifasha uruhu rw’umuntu guhorana ubuzima bwiza.

Gikukuru yafasha mu kongera gukesha inzara z’umuntu mu gihe zatangiye guhinduka zigasa n’izijya kuba umuhondo.

Gikukuru kandi igira akamaro gakomeye mu bwiza bw’umusatsi. Ikoreshwa kenshi mu miti igenewe kwita ku misatsi, kuko ikesha umusatsi, ikanawubyibushya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

Ubundi se Gikukuri ninawo muny7 bita uwa mabauye? Mumfashe rwose munsobanurire

Abayo claire yanditse ku itariki ya: 11-03-2024  →  Musubize

Murakoze cyaneee !

Samuel NINDEMANA Kanombe yanditse ku itariki ya: 10-12-2021  →  Musubize

GIKUKURI NDUMVA ARI NZIZA CYANE,ICYO TWAKONGERA KUMENYA NUKO IBA BY’UMWIHAIKO IGIZWE N’IMYUNYU NGUGU YA CARBONATE DE CALCIUM (CaCO3),IKABA IFASHA RERO CYANE CYANE MUGUKOMEZA AMAGUFWA NDETSE N’AMENYO ,IKARINDA KUGENDA UMUNTU AZUNGABANA CYANGWA YAGIRA KUNYUNYUKA KW’AMAGUFWA.MURAKOZE.

ALIAS EMMA yanditse ku itariki ya: 18-05-2021  →  Musubize

ndabashimiye kunama mudahwema kutugezaho mukomeze mutwigishe

Elias yanditse ku itariki ya: 15-05-2021  →  Musubize

murakoze ku nama zanyu kandi zingira kamaro
gikukuru numvise ari umuti mwiza kuruhu rwumuntu.
None nasabago mwatubwira igihe wayikoresha kugira ngo ube ukize icyo wavuraga cg se byafata igihe kingana iki uruhu rwawe rukaba rumaze kumera neza kuburyo bwa burundu
Muraze.

Smith yanditse ku itariki ya: 12-01-2021  →  Musubize

Nashimye,imikorere ya Gikukuru. Kandi iravura bikomeye.
Bibagiwe kugaragaza KO kubantu bayikoresha, yabarinda Canseri (siroze). Ndetse no mugihe wumvise yagufashe, urya ibyatekeshejwe gikukuru, ukanywa amazi yakazuyaze avanzemo gikukuru. Bityo ibihaha bigakira

Nshizirungu Emnanuel yanditse ku itariki ya: 5-12-2020  →  Musubize

Rwose ndabashimiye abatugejejeho inkuru kuri gikukuri kuko ndayikoresha nkumva ni sawa ahubwo mutubwire uko ikoreshwa murakoze

Uwimana Claudine yanditse ku itariki ya: 2-11-2020  →  Musubize

Thank you for your good work.mukomerezaho nibyiza cyane

Eric M yanditse ku itariki ya: 11-09-2020  →  Musubize

Njye we Rwose ndi umuhamya w’inkuru yanyu,kuko nari ndembejwe n’ubuhumekero,nahoraga kwa muganga ntibigire icyo bitanga, nzakwigira inama yo gukoresha gikukuri ngo ndebe uko bigenda,numva iramfashije ubu ndi koroherwa. Gusa muge mudufasha gushyiraho uburyo gikoreshwa n’ingaruka byateza igihe gikoreshejwe nabi. Nkubu ndi kukijundika nkamira amazi ariko sinzi niba ariko nkwiriye kubikora.
Gusa iyi nkuru ndayishimye cyane ndetse cyane rwose!.

SINUMVAYABO MATHIAS yanditse ku itariki ya: 6-08-2020  →  Musubize

Ningombwa ko tubwirwa uko gikukuru ikoreshwa kuko no kuyikoresha nabi nabyo bitera izindi ngaruka mbi zitandukanye harimo nko kumunga amagufa igihe yabaye nyinshi,nibindi umuntu ushaka uyikoresha rero yivura ashobora kuyishyira mumazi meza yakazuyazi ubundi akayanywa cyangwa akaba ya yayikoresha mubiryo ateka hari nabayinyunguta bakamira amazi yayo ariko hari abo bitera gukomereka cyangwa agacika ibisebe mukanwa.

Alias yanditse ku itariki ya: 28-01-2021  →  Musubize

Turabashimiye kunamazanyu ese umuntu amweye mwishi ntangaruka byamujyiraho? mutubwire tuwutagire ubu

Uwizeyimana venuste yanditse ku itariki ya: 15-06-2020  →  Musubize

Murakoze cyane! Ark mwatugezaho uburyo bitegurwa kuri buri kimwe KD mukatugezaho n’ingaruka yabyo.

Claire yanditse ku itariki ya: 7-06-2020  →  Musubize

Mwaduha uko itunganywa mukuyikoresha kuri burikimwe

fabrice yanditse ku itariki ya: 2-06-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka