Dore ibintu wagombye kwirinda mu buzima (igice cya kabiri)

Mu buzima habamo byinshi, ibibi n’ibyiza, bimwe bikaba ngombwa kubyirinda kugira ngo ubuzima burusheho kuba bwiza.Ubushize twabagejejeho urutonde rwa bimwe muri byo, ariko ibi ni ibindi bintu abantu bakwirinda mu buzima kugira ngo babashe kubana n’abandi mu mahoro.

1. Irinde kumva ko ibihe byiza wabisize inyuma (ibyiza biri imbere)

Mu kigero cy’imyaka 20 (amabyiruka), akenshi nibwo abantu bakunze kwidagadura cyane, kujya mu birori bya hato na hato n’inshuti, gutaha amasaha akuze, no gukomeza kwizera kuzabona akazi kugeza igihe ukaboneye kandi kakwishyura neza ubundi ukumva ko wageze aho wifuzaga.

Nyamara usanga dukunze kwibeshya ko iyo umuntu atangiye gusohoka muri ya myaka 20, ibihe byiza na byo biba bitangiye gukendera ubundi umuntu akinjira mu buzima butaryoshye mu gihe cyose asigaje ku isi.

Ariko rero ibi ntabwo ari ihame namba, ahubwo ni ibyo twishyiramo aka wa wundi ngo byose ni mu mutwe. Niba wibwira ko muri wowe ibihe byiza wabisize inyuma ubwo nyine ni ko bizagenda. Ariko nuharanira gukomeza kubaho unezerewe ntugire akanya na gato upfusha ubusa, nta kabuza uzakomeza ubone ko ibyiza biri imbere. Gira intumbero y’ejo hazaza kuko ni ho hari imbuto zitoshye.

2. Irinde kubaho birenze ubushobozi bwawe

Abajyanama mu by’imari bavuga ko kujya mu kiruhuko cy’izabukuru utekanye (ku myaka 65), ugomba gutangira kwiteganyiriza byibuze ku myaka 25. Birumvikana ariko ibi bishingira ku bintu bitandukanye, ariko uburyo bwa mbere butuma umuntu atabasha kwiteganyiriza ni ukubaho mu buryo burenze ubushobozi ufite.

Abantu dukunze gushakira umunezero w’akanya gato mu isi y’ibintu, tukagura ibintu bituma twishima mu gihe runaka ariko nyuma watekereza ugasanga agaciro k’amafaranga wakoresheje ugira ngo wishimishe karenze kure ubushobozi bwawe bwa buri munsi. Ni byo mu Kinyarwanda bita kwaya.

Mu myaka 20, guhaha buri kanya cyangwa kujya mu kabari usanga ari ibintu rusange henshi ku isi, ariko ku myaka 30 akenshi nibwo umuntu atangira gukenera ibintu bihenze kubera ubuzima aba agezemo, urugero nk’imodoka cyangwa kugura inzu y’umuryango.

Kubaho mu buryo buhanitse kandi ufite bike ni ibintu bikunze kubaho cyane. Irinde gukoresha amafaranga menshi ku bintu bidafite umumaro urambye, ahubwo uharanire kuzigama menshi ni byo bizaguha umutekano n’umudendezo uzatuma ubaho neza mu myaka y’iza bukuru. Akabando k’iminsi ugaca hakibona.

3. Irinde inzika idashira

Kugira inzika idashira ntawundi bimunga usibye wowe. Kumva umerewe nabi kubera ko utabashije kubona akazi wifuzaga, cyangwa gukomeza kurakarira inshuti kubera ko udashobora kwishakamo imbabazi, nta kindi bikumarira usibye kukugabanyiriza amahirwe yo kugira ubuzima bwiza. Gutsimbabara ku nzika si byo bikemura ikibazo ku mpande zombi, kandi uko ukomeza kugira inzika ni ko bikomeza kugira ingaruka ku buzima bwawe.

Inzika ubundi zigirwa n’abana bakiri mu ishuri, ni yo mpamvu ku myaka 30 wagombye kwitoza kubabarira kugira ngo ubuzima bukomeze. Niyo utabikorera wawundi watumye ubabara, byibuze ukabikora kugira ngo wowe biguhe gutekana no kumererwa neza mu buzima. Urwango ruvuna nyirarwo uwanzwe yigaramiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka