Dore ibintu wagombye kwirinda mu buzima (Igice cya mbere)

Ibi ni bimwe umuntu yagombye kwirinda mu buzima kugira ngo abane n’abandi, badahora bamwibazaho kubera imyitwarire ye.

1. Uzirinde kwibwira ko wamaramaje mu bumenyi.

Abantu bakunze kwibeshya ko uburezi bugezweho muri iki gihe ari bwo bwonyine umuntu avomamo ubumenyi. Kurangiza amashuri makuru na kaminuza ntibivuze ko kwiga biba birangiriye aho, cyane cyane ibirebana n’imibereho ya buri munsi kuri iyi si.

Kuri iyi si hari byinshi tutazi, kandi nta muntu n’umwe ushobora kwihandagaza ngo yemeze ko ashobora kuba bamenya muri byose uko wagerageza kose. Kuba utazi byose burya si ikibazo ahubwo ni ikimenyetso cy’uko ugomba gukomeza kugira inyota yo kwiyungura ubumenyi buri munsi.
Muri make kwiga ni uguhozaho

2. Uzirinde kwihambira ku kazi utishimiye

Amafaranga waba ukorera yose, inyungu ubona mu kazi ukora cyangwa igihe runaka waba umaze ukora ahantu hamwe, ntabwo ari byo kamara. Niba wanga ako kazi urimo, nta kintu na kimwe kizaguha umunezero mu byo kakugezaho byose.

Gusa ibi ntibivuga ko ugomba guhita wivana ku kazi, ariko ikintu gica intege ni igihe ugeze mu kigero cy’imyaka 30 ugasanga akazi umazemo igihe ntugakunda bikarangira ugize imyaka 40 kandi ukikarimo. Burya guhindura akazi cyangwa imirimo runaka ntacyo bitwaye.

Ikiruta byose ni ugukora akazi ukunda n’iyo kaba kadaguhemba ibya mirenge kuruta gukora akazi udakunda kubera ko kaguhemba menshi, ariko ugasanga nta munezero ugira.
Iyi nama ariko si ihame, biterwa n’ubwihangane bwa buri muntu.

3. Uzirinde kujya kure y’inshuti n’umuryango

Uko imyaka ihita indi igataha, abantu bagenda barushaho kuba ba nyamwigendaho, guhura n’abavandimwe n’inshuti cyangwa kuvugana kuri telephone bikagenda bigabanuka.

Niba ufite imyaka 30 ukaba ugifite ababyeyi, abenshi baba bageze hagati ya 60 na 70. Icyo gihe umuntu aba ashobora gutakaza ubuzima umwanya uwo ari wo wose, kandi kimwe mu bintu abantu bicuza cyane ni ukutabasha kubona umwanya uhagije wo kuba bari kumwe n’imiryango yabo n’inshuti igihe bigishoboka.

Inzira imwe rukumbi yo kubihindura ni wowe. Fata iya mbere utangire gahunda yo gusura abawe. Baba babishaka cyangwa batabishaka, komeza ube wa muntu uharanira guhuza inshuti n’umuryango, uganiriza buri wese mu muryango, ubundi urebe ukuntu bizabatera ishema ryo gushaka kukwigana kandi bakazahora iteka babikwibukiraho.
Biracyaza…

Niba izi nama mubona hari icyo zibungura mu buzima, mwatwandikira ahagenewe gutanga ibitekerezo, tukazajya dukomeza kuzibagezaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murakoze ku twungura ibitekerezo ariko se ni ngombwa gusura inshuti n’imiryango mugihe batabishaka? ndumva batazabikubaraho nk’umuco mwiza ahubwo kubera kukwinuba bazagufata nkikigwari ndetse numunyegeso mbi njyewe narabibonye bwana #gasana!!

bienvenu yanditse ku itariki ya: 17-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka