Aya magambo yakoreshwaga mu Gasobanuye urayibuka?

Agasobanuye ni izina ryahawe filime zatangijwe n’umugabo uzwi ku izina rya Yanga (younger) ahagana mu 1997.
aho azisobanura azikura mu ndimi z’amahanga akazishyira mu Kinyarwanda.

Izi filime ziswe Agasobanuye zirakerekanwa hamwe na hamwe mu nzu ziciriritse berekaniramo filime, ndetse n’amwe mu ma Televiziyo akorera mu Rwanda.

Yanga watangije filime zisobanuye ziswe Agasobanuye
Yanga watangije filime zisobanuye ziswe Agasobanuye

Muri izi filime harimo amagambo ajimije Yanga (Younger) akoresha agakundwa cyane n’urubyiruko.

Ariko kuba aya magambo atarakundwaga n’abakuze, byatumaga bamwe batibona muri izi filime, bakanabuza abana babo kuzireba.

Amwe muri ayo magambo ni aya akurikira:

Tipe: Iri jambo ryakoreshwaga ahanini ku mukinnyi nyir’izina wa filime (acteur principal/main actor).

Debande: Uyu yabaga akenshi ari wa wundi ugomba gupfa ahanini yishwe na Tipe.

Kuri finale: Aha ni iyo filime yabaga iri hafi kurangira aho Tipe yabaga ari kurwana na Debande.

Kwa Myasiro: Muri resitora

Imikasiro: Ibibazo

Gashibutisi: Iki cyari igitutsi ariko mu by’ukuri nta gisobanuro gihamye gifite

Gashirikoko: Ni kimwe na gashibutisi

Umucango: Ni tekinike zo kurwana zihambaye

Agaki? : Umuntu yajyaga kubaza icyo atumvise neza, agakoresha iri jambo ati ‘agaki?’

Karatangira kanakomeza: aya ni amagambo akoreshwa mu buryo bwo gukangura cyangwa se kureshya abakurikiye filime ngo batarambirwa

Akabuno ku ntebe amaso kuri ekara: Muri cya gihe filime iba itangiye, hagaragazwa amazina y’abagize uruhare mu ikinwa ryayo; abasobanura usanga bavugaga bati “kurikira agafilime, akabuno ku ntebe amaso kuri ekara”.

Bagenzi (Bagenzi niyo ndoro, ni nayo ngendo) ijambo bagenzi ni ijambo rikunda kugaruka muri menshi akoreshwa muri filime zisobanuye!

Ibyacu ntibitinda: Ibi byavugwaga iyo habaga hagiyeho indi scene ukabona uwari muri scene ivuyeho ari no mu ikurikiyeho.

Intoryi: Iri jambo ryakoreshwaga iyo umugabo yabaga ukubiswe umugeri cyangwa ikindi kintu hagati y’amaguru.

umusini: Aha ijambo “umusini” ryashakaga kuvuga igiceri cya 50.

Gutambaza: Gutanga cyangwa se kwishyura.

Inzego: Iri jambo ryavugaga umukobwa

Imbeshu :Ni ijambo ryakoreshwaga rishaka kuvuga umukobwa ukina uburaya muri filime

Umumbweti cyangwa Umutimbwe: Ni Imbwa

Niba hari andi magambo tutabagejejeho wibuka wayasangiza abasomyi ba Kigali Today.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 26 )

Uwinyakariro: Umuturage brwimbi

nichy yanditse ku itariki ya: 22-05-2017  →  Musubize

Amuteye njonogo

Rwamunyoye yanditse ku itariki ya: 23-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka