Aya magambo yakoreshwaga mu Gasobanuye urayibuka?

Agasobanuye ni izina ryahawe filime zatangijwe n’umugabo uzwi ku izina rya Yanga (younger) ahagana mu 1997.
aho azisobanura azikura mu ndimi z’amahanga akazishyira mu Kinyarwanda.

Izi filime ziswe Agasobanuye zirakerekanwa hamwe na hamwe mu nzu ziciriritse berekaniramo filime, ndetse n’amwe mu ma Televiziyo akorera mu Rwanda.

Yanga watangije filime zisobanuye ziswe Agasobanuye
Yanga watangije filime zisobanuye ziswe Agasobanuye

Muri izi filime harimo amagambo ajimije Yanga (Younger) akoresha agakundwa cyane n’urubyiruko.

Ariko kuba aya magambo atarakundwaga n’abakuze, byatumaga bamwe batibona muri izi filime, bakanabuza abana babo kuzireba.

Amwe muri ayo magambo ni aya akurikira:

Tipe: Iri jambo ryakoreshwaga ahanini ku mukinnyi nyir’izina wa filime (acteur principal/main actor).

Debande: Uyu yabaga akenshi ari wa wundi ugomba gupfa ahanini yishwe na Tipe.

Kuri finale: Aha ni iyo filime yabaga iri hafi kurangira aho Tipe yabaga ari kurwana na Debande.

Kwa Myasiro: Muri resitora

Imikasiro: Ibibazo

Gashibutisi: Iki cyari igitutsi ariko mu by’ukuri nta gisobanuro gihamye gifite

Gashirikoko: Ni kimwe na gashibutisi

Umucango: Ni tekinike zo kurwana zihambaye

Agaki? : Umuntu yajyaga kubaza icyo atumvise neza, agakoresha iri jambo ati ‘agaki?’

Karatangira kanakomeza: aya ni amagambo akoreshwa mu buryo bwo gukangura cyangwa se kureshya abakurikiye filime ngo batarambirwa

Akabuno ku ntebe amaso kuri ekara: Muri cya gihe filime iba itangiye, hagaragazwa amazina y’abagize uruhare mu ikinwa ryayo; abasobanura usanga bavugaga bati “kurikira agafilime, akabuno ku ntebe amaso kuri ekara”.

Bagenzi (Bagenzi niyo ndoro, ni nayo ngendo) ijambo bagenzi ni ijambo rikunda kugaruka muri menshi akoreshwa muri filime zisobanuye!

Ibyacu ntibitinda: Ibi byavugwaga iyo habaga hagiyeho indi scene ukabona uwari muri scene ivuyeho ari no mu ikurikiyeho.

Intoryi: Iri jambo ryakoreshwaga iyo umugabo yabaga ukubiswe umugeri cyangwa ikindi kintu hagati y’amaguru.

umusini: Aha ijambo “umusini” ryashakaga kuvuga igiceri cya 50.

Gutambaza: Gutanga cyangwa se kwishyura.

Inzego: Iri jambo ryavugaga umukobwa

Imbeshu :Ni ijambo ryakoreshwaga rishaka kuvuga umukobwa ukina uburaya muri filime

Umumbweti cyangwa Umutimbwe: Ni Imbwa

Niba hari andi magambo tutabagejejeho wibuka wayasangiza abasomyi ba Kigali Today.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 25 )

none yanga aracyahari cyangwa yaraphuye mudusobanurire dusobanukigwenze

Mr bella yanditse ku itariki ya: 18-03-2023  →  Musubize

hello sir.jew ikibaz mfis ninkorora iyo ndimwo gukorora ndababara mwizose nashak mubimfashemo mwoba mukoze

HABONIMANA yanditse ku itariki ya: 18-11-2022  →  Musubize

UBURORO BWIMBATA PASTADE

NI TWA DJ ZIZOU yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

Komutanyereka video

selge yanditse ku itariki ya: 16-04-2021  →  Musubize

Yangandamukundandamukunda+1000nubwontamuz’iyoyashyiragamokomedmamajnkongoro kinyusimerodikarunguihemonibindi oohmygodbinterakugukumbura?

Bebizo yanditse ku itariki ya: 11-06-2020  →  Musubize

yanga naramukundaga cyane pe yaruwambere akaniheruka

namukundaga cyane iyo yabaga atangeye kuzana inzenya ziwe .bamboresi
pipi
yakuntoryi
nyakariro
nyagasambu.....

valens Coutinho yanditse ku itariki ya: 4-06-2020  →  Musubize

yakuntoryi,
police yaranyobeye baza birangiye ntago ari abiwacu nabo muri zambuli

NSHIMIYE yanditse ku itariki ya: 24-05-2020  →  Musubize

Abantu b’i nyakariro

Felix yanditse ku itariki ya: 23-05-2020  →  Musubize

Gusegura:gutega igisasu
Amatunda:grenade
Umushumiko:umuriro
Gutera umubago:gutera icyuma

Sibomana J.Pieerre yanditse ku itariki ya: 21-05-2020  →  Musubize

KABAGEREHO

Tuyisenge Cristia yanditse ku itariki ya: 10-08-2018  →  Musubize

nyakariro ,urwavumba hhhhahaha

rambo yanditse ku itariki ya: 13-09-2017  →  Musubize

umwujo
mamaj
jompolo
repubulka iharanira demokarasi ya zambuli
hhhhhh

yanger turamwemera turamukumbuye saaaaan

valens yanditse ku itariki ya: 2-09-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka