Aya magambo yakoreshwaga mu Gasobanuye urayibuka?
Agasobanuye ni izina ryahawe filime zatangijwe n’umugabo uzwi ku izina rya Yanga (younger) ahagana mu 1997.
aho azisobanura azikura mu ndimi z’amahanga akazishyira mu Kinyarwanda.
Izi filime ziswe Agasobanuye zirakerekanwa hamwe na hamwe mu nzu ziciriritse berekaniramo filime, ndetse n’amwe mu ma Televiziyo akorera mu Rwanda.

Muri izi filime harimo amagambo ajimije Yanga (Younger) akoresha agakundwa cyane n’urubyiruko.
Ariko kuba aya magambo atarakundwaga n’abakuze, byatumaga bamwe batibona muri izi filime, bakanabuza abana babo kuzireba.
Amwe muri ayo magambo ni aya akurikira:
Tipe: Iri jambo ryakoreshwaga ahanini ku mukinnyi nyir’izina wa filime (acteur principal/main actor).
Debande: Uyu yabaga akenshi ari wa wundi ugomba gupfa ahanini yishwe na Tipe.
Kuri finale: Aha ni iyo filime yabaga iri hafi kurangira aho Tipe yabaga ari kurwana na Debande.
Kwa Myasiro: Muri resitora
Imikasiro: Ibibazo
Gashibutisi: Iki cyari igitutsi ariko mu by’ukuri nta gisobanuro gihamye gifite
Gashirikoko: Ni kimwe na gashibutisi
Umucango: Ni tekinike zo kurwana zihambaye
Agaki? : Umuntu yajyaga kubaza icyo atumvise neza, agakoresha iri jambo ati ‘agaki?’
Karatangira kanakomeza: aya ni amagambo akoreshwa mu buryo bwo gukangura cyangwa se kureshya abakurikiye filime ngo batarambirwa
Akabuno ku ntebe amaso kuri ekara: Muri cya gihe filime iba itangiye, hagaragazwa amazina y’abagize uruhare mu ikinwa ryayo; abasobanura usanga bavugaga bati “kurikira agafilime, akabuno ku ntebe amaso kuri ekara”.
Bagenzi (Bagenzi niyo ndoro, ni nayo ngendo) ijambo bagenzi ni ijambo rikunda kugaruka muri menshi akoreshwa muri filime zisobanuye!
Ibyacu ntibitinda: Ibi byavugwaga iyo habaga hagiyeho indi scene ukabona uwari muri scene ivuyeho ari no mu ikurikiyeho.
Intoryi: Iri jambo ryakoreshwaga iyo umugabo yabaga ukubiswe umugeri cyangwa ikindi kintu hagati y’amaguru.
umusini: Aha ijambo “umusini” ryashakaga kuvuga igiceri cya 50.
Gutambaza: Gutanga cyangwa se kwishyura.
Inzego: Iri jambo ryavugaga umukobwa
Imbeshu :Ni ijambo ryakoreshwaga rishaka kuvuga umukobwa ukina uburaya muri filime
Umumbweti cyangwa Umutimbwe: Ni Imbwa
Niba hari andi magambo tutabagejejeho wibuka wayasangiza abasomyi ba Kigali Today.
Ibitekerezo ( 26 )
Ohereza igitekerezo
|
Nitwa damien Gufatakumwaku
Bambalaga
Abansuzi
none yanga aracyahari cyangwa yaraphuye mudusobanurire dusobanukigwenze
hello sir.jew ikibaz mfis ninkorora iyo ndimwo gukorora ndababara mwizose nashak mubimfashemo mwoba mukoze
UBURORO BWIMBATA PASTADE
Komutanyereka video
Yangandamukundandamukunda+1000nubwontamuz’iyoyashyiragamokomedmamajnkongoro kinyusimerodikarunguihemonibindi oohmygodbinterakugukumbura?
yanga naramukundaga cyane pe yaruwambere akaniheruka
namukundaga cyane iyo yabaga atangeye kuzana inzenya ziwe .bamboresi
pipi
yakuntoryi
nyakariro
nyagasambu.....
yakuntoryi,
police yaranyobeye baza birangiye ntago ari abiwacu nabo muri zambuli
Abantu b’i nyakariro
Gusegura:gutega igisasu
Amatunda:grenade
Umushumiko:umuriro
Gutera umubago:gutera icyuma
KABAGEREHO
nyakariro ,urwavumba hhhhahaha