Aha hantu hamamaye ku mazina y’abantu ubusanzwe hitwa gute?

Hari uduce twamenyekanye cyane ku mazina y’abantu bahatuye ndetse n’abahubatse kurusha amazina yaho yanditswe mu byangombwa byemewe n’ubutegetsi bwite bwa Leta.

Kwa Rubangura
Kwa Rubangura

Hari ibice bimwe na bimwe mu mujyi wa Kigali byitiriwe abahatuye ndetse n’abahafite inyubako zabitiriwe, ariko ubusanzwe hakaba hari hafite amazina yaho.

Hamwe muri ho ni:

Kwa Rubangura: Aha ni mu mujyi wa Kigali rwagati mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Nyarugenge. Hamenyekanye kuri iryo zina kubera igorofa rya Rubangura Vedatse rihubatse.

Rubangura Vedaste yari umwe mu bashoramari bakomeye mu gihugu yatabarutse tariki 06/05/2007 akaba yari umubyeyi w’abana 11.

Kwa Rubangura mu mujyi wa Kigali
Kwa Rubangura mu mujyi wa Kigali

Kwa Mutwe: Ni umuhanda w’amabuye uhuza igice cya Nyakabanda na Biryogo mu karere ka Nyarugenge. Ubusanzwe ni mu murenge wa Gitega, akagari ka Munanira mu karere ka Nyarugenge, gusa n’umurenge wa Rwezamenyo urahagera, ni yo mpamvu umuntu ugiye yo agira uburyo aharanga bitewe n’aho agana.

Mutwe witiriwe uyu muhanda, yari umugabo wari uhatuye ubu utakiriho wasize izina kubera ko ari we wakoresheje uriya muhanda, mu gihe kera habaga akayira gato azana imodoka ihaca umuhanda bahamwitirira gutyo.

Kwa Mutwe
Kwa Mutwe

Kwa Nyiranuma: Aha ni mu gace gaherereye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara mu mudugudu wa Kimisagara. Hamenyekanye kuri iryo zina kubera ivuriro rihari ryashinzwe n’abihayimana b’ababikira, harimo umwera Abanyarwanda bitaga Nyiranuma n’ubu aracyariho.

Kwa Nyiranuma
Kwa Nyiranuma

Kwa Rwahama: Ni ku muhanda ujya ku Kimironko ku gicumbi cy’Intwali. Hamenyekanye cyane kuri iryo zina ryo kwa Rwahama, ubusanzwe witwa Rtd. Colonel Jackson Rwahama, yahubatse igorofa ry’amabuye mbere bituma hamwitirirwa kugeza ubu.

Kwa Rwahama
Kwa Rwahama

Kwa Mushimire: Ni mu karere ka Gasabo umurenge wa Kimironko, akagari ka Kibagabaga ujya ahitwa mu i Zindiro. Iri zina ryatangiye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mushimire Eric witiriwe ako gace ni umubyeyi w’abana batandatu, akaba akiriho n’ubu niho atuye.

Kwa Mushimire
Kwa Mushimire

Kwa Ryambabaje: Iyo ukomeje ujya mu i Zindiro, hari umuhanda ujya ahitwa mu Cyamurunguje hazwi ku izina ryo kwa Ryambabaje. Iryo zina ryafashe kubera uwari umuyobozi mukuru wari uhatuye witwa Dr. Ryambabaje Alexandre wahoze ari Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ubukerarugendo, ariko ubu yikorera ku giti cye.

Kwa Ryambabaje
Kwa Ryambabaje

Utu ni tumwe mu duce tutazwi ku mazina yanditse ku byangombwa byemewe na Leta, ahubwo hitiriwe abahatuye mbere cyangwa bahafite ibikorwa.

Tubwire nawe ahandi hantu uzi hamenyekanye ku mazina y’abantu, utubwire n’uko ubusanzwe hitwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 22 )

Hari nahandi henshi muri Kigali
Urugero
1.kwa Celestin I remera
2.kwa kibeshya
3.kwa murundi
4,kwa VH

Mob yanditse ku itariki ya: 21-09-2019  →  Musubize

Ahitiriwe kwa Nyiranuma si muri Kimisagara ahubwo ni mu murenge was Nyarugenge , mu Biryogo , umuzungukazi yaguze ikibanza n’umukecuru Nyiranuma , acyubakamo ivuriro n’ibikorwa byita Ku mibereho y’abaturage , yatse ubwenegihugu bw’u Rwanda asaba no kwitwa Nyiranuma , izina rifata gufata gutyo iriya zone yose , Kimisagara ni ishami ariko mu Rwanda uvuze kwa Nyiranuma ukarekeraho ni mu Biryogo , naho ahandi tuvuga Kimisagara kwa Nyiranuma

Esther Nyiraromba yanditse ku itariki ya: 21-09-2019  →  Musubize

Aho kwa Mutwe hari n’akabari kazwi kuri iryo zina,kari kagezweho muri za ...90,91...nge nibwo nahageze bwa mbere.Habaga ifi iryoshye!(Icyo gihe).

m’nne yanditse ku itariki ya: 21-09-2019  →  Musubize

Kwa Mutwe.uyu mugabo yamenyekanye kubera akabari yari afite kuri uriya muhanda.si we waharuye umuhanda.
Kwa Nyiranuma si muri Kimisagara.ni muri Biryogo.

Mukosore

Ngenzi yanditse ku itariki ya: 21-09-2019  →  Musubize

Mwongereho no kwa Nayinzira

Mparambo yanditse ku itariki ya: 20-09-2019  →  Musubize

Kwa gitwaza,kwa kabuga, kwa

Mabubo yanditse ku itariki ya: 20-09-2019  →  Musubize

Kwa Habyarimana i Nyarugunga i Kanombe

BRAD PET yanditse ku itariki ya: 20-09-2019  →  Musubize

Hari no kwq Nayinzira mu izindiro

BRAD PET yanditse ku itariki ya: 20-09-2019  →  Musubize

Mudushakire amakuru ryaho bita kwa Gahiza mukarere ka rwamagana, aho bita kwa Karangara muri rwamagana,aho bita kwa Nkubana muri kicukiro/masaka kwa Rando

Usengimana yanditse ku itariki ya: 20-09-2019  →  Musubize

Kwa Mutwe hari n’akabari kari kagezweho muri za...90,91,92...nge nibwo nahageze bwa mbere.N’ubu ndumva kagihari sinzi niba ariko kakitwa!Habaga inkoko iryoshye...!

m’nene yanditse ku itariki ya: 20-09-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka