Arashakisha umubyeyi we wamusize afite amezi ane
Ndayisenga Elissa w’imyaka 18 y’amavuko yaje mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Gashora ashakisha se watandukanye na nyina agifite amezi ane.

Ubusanzwe Ndayisenga aba mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Rugendabari mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.
Agira ati “ Mama yatandukanye na data mu mwaka wa 1998 mfite amezi ane, hanyuma mama aza kwitaba Imana mfite imyaka ine nsigara mbana n’abo mu muryango wo kwa mama. Amakuru nagiye mpabwa ni uko bambwiye ko papa yitwa Nsabimana Valens kandi ko aba mu Bugesera mu Murenge wa Gashora akaba ari yo mpamvu naje kumushaka”.
Ndayisenga yegereye Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashora kugira ngo bumufashe kumushaka ariko bukaba na bwo butamubonye.
Gusa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora, Innocent Mushenyi, yamwijeje ko bagiye kumufasha bagakomeza kumushakisha.
Yagize ati “Tugiye gukomeza gushakisha mu tugari twose ndetse n’imirenge no mu midugudu kuko umwana yadusigiye numero ze za terefone, nitumubona tuzahita tubahuza nta kabuza”.

Nubwo bamurangiye ko se Nsabimana Valens aba mu Murenge wa Gashora, ariko ngo si ho ashakira gusa, kuko arasaba uwaba amuzi ko na we yabahuza kuko yifuza kumumenya.
Ndayisenga akaba yegereye n’Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Bugesera kugira ngo na bwo bumufashe kumushaka.
Hagati aho, mu gihe uyu mwana agishakisha se, yabaye asubiye iwabo mu Karere ka Kayonza kuko avuga ko hari byinshi birimo kwangirika.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ababye bajye bagerageza kwereka abana babo imiryango. niyo bagira ibyo bapfa umwana nta ruhare aba abifitemo. abagore banga kwereka abana ba se ngo nuko babahemukiye baba bahemukira abana. abagabo nabo bajye basura abara abana nubwo baba bafite ibyo bapfuye nabo bababyaranye. bajye bareka kuba ababyeyi gito. Birababaje