‘Yesu’ w’i Siberia yatawe muri yombi ashinjwa uburiganya

Uwitwa Sergueï Torop wo mu Burusiya ni umwe mu bayobozi b’idini ry’abahindu uzwi cyane muri icyo gihugu. Avuga ko Yesu/Yezu yazukiye muri we, akaba afite ibihumbi byinshi by’abayoboke mu idini rye.

Sergueï Torop uzwi ku izina rya Yesu w'i Siberia arashinjwa uburiganya. Aha yafotowe muri 2009 (Ifoto: AFP)
Sergueï Torop uzwi ku izina rya Yesu w’i Siberia arashinjwa uburiganya. Aha yafotowe muri 2009 (Ifoto: AFP)

Icyakora uyu Yesu yatawe muri yombi mu ntangiriro z’iki cyumweru ashinjwa n’abayobozi b’icyo gihugu kwiba amafaranga y’abayoboke be akoresheje ubushukanyi n’ihohotera rishingiye ku mitekerereze (violences psychologiques).

Hari hashize imyaka 25 uyu muyobozi w’idini hamwe n’abayoboke be baba mu mashyamba ya Siberia, ariko aba bayoboke b’itorero ryitwa “Itorero ry’isezerano rya nyuma” (Eglise du Dernier Testament) bagiye kubona babona umuyobozi wabo bubahaga cyane bafataga nk’Imana yabo azamuwe mu kirere muri kajugujugu itwawe n’ingabo zihariye z’u Burusiya.

Kugeza ubu abategetsi mu Burusiya bari bararetse iri dini rikomeza gukora no gukura icyakora mu myaka itambutse hagiye hagaragara ukutavuga rumwe k’ubuyobozi n’amadini nk’aya, aho n’Abahamya ba Yehova benshi bagiye bahanishwa igifungo, bashinjwa ubuhezanguni.

Iri torero rikunze kwigisha ko imperuka iri hafi ndetse rimwe na rimwe hagatangazwa itariki ubundi ikimurwa ikigizwa inyuma.

Uyu muyobozi waryo wiyita Yesu cyangwa Yezu w’i Siberia abwira abayoboke ko kugira ngo basimbuke umunsi w’imperuka ari uko bajya kure y’ibyo hanze/ iby’isi mu buryo bushoboka bwose. Bahitamo gutungwa n’ibimera, ntibajye mu mashuri cyangwa se ntibigishe abana babo, ntibemera ubuvuzi hagamijwe intego imwe rukumbi yo kubaka umuryango utagira aho uhurira n’iby’isi.

Mu mwaka wa 1991 nibwo Sergueï Torop wavutse mu 1961 yashinze itorero yise “Itorero ry’isezerano rya nyuma” (Eglise du Dernier Testament), rihuza imyemerere ya Gikirisitu (christianisme orthodoxe) n’iy’ababouddhiste, akaba arangwa no kuvuga ijwi rituje cyane, ubwanwa burebure, n’umusatsi muremure ndetse anasa cyane n’uwo abakirisitu gatolika bagaragaza ku mashusho nka Yezu.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru cyo mu Burusiya cyitwa Moscow Times, umwe mu bayobozi bamwungirije yavuze ko abayoboke b’iri dini bo bakingiwe icyorezo cya Covid-19 kubera ko ntaho bahurira n’abantu bandi. Ibi ngo byatumye abantu babagana biyongera cyane ndetse bakaba barikubye gatatu kuva aho iki cyorezo cyadukiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu batuye ISI bakinisha Yesu batamuzi.Cyanecyane Abanyamadini,kubera gushaka Ibyubahiro n’Amafaranga.Abantu bose bakunda ibyisi,aho gushaka Imana,bose izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko ijambo ryayo rivuga.Kuba abantu batazi Imana,nibyo bituma isi iba mbi.Bituma barwana mu ntambara,bicana,basambana,barya ruswa,babeshya,bakora amanyanga,etc...Imana izasigaza gusa abantu bake bayumvira.Nibwo isi izaba Paradizo.Muli 2 Petero 3:9,havuga ko impamvu Imana yatinze kuzana IMPERUKA,aruko ishaka ko abantu bihana,bagahinduka.

masozera yanditse ku itariki ya: 27-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka