Sobanukirwa inkomoko y’ibishashi by’umuriro bikoreshwa mu birori

Mu birori bitandukanye cyane cyane ibisoza umwaka, hari imiturika (fireworks/ feux d’artifices) iraswa mu kirere hagasohoka ibishashi by’imiriro bifite amabara atandukanye, ku buryo ibyo bishashi bigera mu kirere bigakora ibintu bisa n’indabo kandi usanga binogeye amaso iyo biraswa. Ariko se bikomoka he?

Ku rubuga rwa Interineti www.pyrobox-artifices.com, bavuga ko imiturika ya mbere yaba yarabayeho mu kinyejana cya 11 mu gihugu cy’u Bushinwa.

Mu gihe ku rubuga rwa Interineti www.americanpyro.com bo bavuga ko imiturika ikoreshwa mu birori bitandukanye muri iki gihe yaba yaratangiye kubaho mu kinyejana cya kabiri mbere y’ivuka rya Yesu, mu gace kitwa ‘Liuyang’mu Bushinwa.

Icyo gihe ngo ni ingeri z’imigano bashyiraga mu muriro zigaturika cyane kubera ubushyuhe.Gusa ngo Abashinwa bo bizeraga ko urwo rusaku rwirukana imyuka mibi.

Ku rubuga https://tpefeudartifice.weebly.com bavuga ko imiturika “fireworks” ikoreshwa muri iki gihe, ikorwa hifashishijwe ibimeze nk’ifu y’umukara (poudre noire) bitewe n’imiterere yayo mu bijyanye n’ubutabire ndetse no kuba idahenda cyane, gusa si iyo fu gusa hari n’ibindi binyabutabire.
Ku rubuga www.caminteresse.fr bo bavuga ko imiturika ikoreshwa mu birori yaba yarakoreshejwe bwa mbere n’Uwihayimana w’Umushinwa witwa Li Tian, hashize imyaka irenga igihumbi.

Ngo yafashe iyo puderi y’umukara “poudre noire” igenewe guturika ayivanga n’ibindi binyabutabire nka “salpêtre”, “soufre” “charbon”, nyuma ayivanga n’indi puderi y’ubutare butandukanye.

Icyavuyemo rero ni “fireworks” yaturikije ayerekeje mu kirere isohora urusaku rwinshi ndetse n’imyotsi. Uko guturika kandi kwakurikiwe n’ibishashi bisa n’imirabyo bifite amabara y’umweru n’ay’umuhondo.

Uwo mushinwa wiyeguriye Imana we, yizeraga ko urwo rusaku rwumvikana nyuma yo guturitsa “fireworks” ndetse n’ibyo bishashi bifite amabara atandukanye yohereza mu kirere, bihagije mu kuba byakwirukana abazimu ndetse n’imyuka mibi.

Mu Rwanda, “fireworks” zatangiye gukoreshwa mu mwaka wa 2005 kuri sitade Amahoro, ubwo iyahoze ari Banki y’Ubucuruzi (BCR), yakoraga ibishoboka byose ngo ishimishe Abanyarwanda ibereka ibyo birori bya “fireworks” usanga bibereye ijisho.

Icyo gihe “BCR” ngo yishyuye akayabo k’Amadolari ya Amerika ibihumbi cumi na bitanu (15.000USD) iyaha sosiyete yo muri Kenya yitwa “Tononok Fireworks Ltd” ikora ibijyanye no kurasa za fireworks. Icyo gihe barashe fireworks mu gihe cy’iminota icumi(10).

Kuva ubwo fireworks zatangiye kujya zikoreshwa mu birori bitandukanye. Nko mu mwaka wa 2006 , fireworks zakoreshejwe mu iserukiramuco ry’imbyino nyafurika (FESPAD).

Reba uko ibishashi by’imiriro byaturikijwe mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ry’Ubunani bwa 2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndabashimiye ku bw’imvano ya fireworks

Alias yanditse ku itariki ya: 9-01-2020  →  Musubize

Ndayikunze cynee peeee

EPIMAQUE Thompson hakizimana yanditse ku itariki ya: 3-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka