Rubavu: Bavuga ko Nyirarwango yitabye Imana akazuka bagiye kumushyingura
Ku isaha ya 16h zo ku wa Mbere ushize taliki 14/4/2014 Nyirarwango Lucie umucyecuru w’imyaka 69 nibwo yapfuye mu buryo bw’amayobera aho yari atuye mu kagari ka Rwangara umurenge wa Cyanzarwe akarere ka Rubavu, ariko aza kongera kuzuka mu gihe biteguraga kumushyingura.
Nyirarwango wari usanzwe yibana ariko atishoboye, abaturanyi be bavuga ko urupfe rwe rwari rutunguranye kuko umwe mu bakobwa be witwa Uwamahoro Vestine bari basanzwe babana, yamusigiye umwana yagaruka agasanga yarembye yamutegurira ibyo kurya bikamunanira yashaka kumukarabya bikanga.
Uwamahoro Vestine avuga ko umubyeyi wabo agishiramo umwuka yahamagaye abavandimwe n’abaturanyi bagasanga byarangiye, bucya bajya gushaka imbaho zo gukora isanduku yo kumushyinguramo no gucukura aho kumushyingura.
Nyuma yo kumupfunya no gutegura ibintu byose ngo baje kugira igitekerezo cy’uko umucyecuru bamupfunye batamwogoshe umusatsi kandi bidakwiye niko gushaka urwembe bajya kumwogosha.
Uwo mucyecuru ubwo barimo bamwogosha baje kumutemesha urwembe mubyo apfunyemo akuramo ukuboko akora ahacyebwe niko gutangara ngo umukecuru arazutse, nk’uko bitangazwa n’umwe mubaturanyi be witwa Vumiriya.
Semanza umuturanyi wa Nyirarwango avuga ko ibyo bari bateguye bahise babisenya ndetse ubwo yari azazamutse bahise bamwakiriza fanta babona aranyoye.
Gusa benshi mu baturage bavuga ko uyu mubyeyi ngo atishoboye kandi afite ubukene, ku buryo ashobora kuba atarapfuye nk’uko abandi babicyeka, ahubwo byatewe n’inzara kubera kutagira ibimutunga.
Ubusanzwe Nyirarwango ni umukecuru ukomeye kandi ugerageza guca inshuro kugira ngo abeho, kuko imitungo yari afite yayambuwe n’umuryango w’umugabo we nawe witabye Imana. Abaturage banenga ubuyobozi bw’umudugudu bwanze no kumushyira muri gahunda y’abatishoboye bagomba gufashwa ngo kuko abafashwa ari abagize icyo batanga.
Abaturanyi ba Nyirarwango bavuga ko umuyobozi w’umudugudu witwa Yoramu yanze kumushyira ku rutonde rw’abatishoboye bakuze bagomba guhabwa amafaranga, bakavuga ko no kugira ahabwe amabati yo gusaka abaturage bahaye umuyobozi w’umudugudu amafaranga ibihumbi 10 y’icyayi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 24 )
Ohereza igitekerezo
|
NINZARA YARAZI MUDUGUDU BAMWIRUKANEA
Murakoze Bavandi Birababaje Kubona Umucyecuru Nkuyu Atanditse Mubatishoboye Nigitangaza! Gusa Ubuyobozi Bwumudugudu Bugombe Bwiteho Uwo Muvandimwe.
ntawurusimbuka rwamubonye ariko yarusimbutse biratangaje nsina havuyeho igitoki yakirya?
ubwo buyobozi bukwiriye gukurikiranwa kuko ibyo ntibikwiriye nakarengane rwose.ntibikwiye leta iraca ruswa bo bakayaka no kumuntuutishoboye koko.
niyihangane kuba kwisi niko bigenda , ariko nuwo muyobozi w’umudugudu yisubireho.
ikibazo cyumukecuru kirakomeye cyane kuko abobayobozi bameze nkabo sibo urwannda rushaka murikigihe.babayeho kera kose bamwishakirandamu arikubu ntitubashaka mucyerekezo turimo.tugeze ahohambana abantu nubugingo koko uwo mukru wumudugudu ahanwe serieusement.
Ndumva Bitangaje Pee??
abasore bareke guhemuka rwose
yooooh!niyihangane nta kundi kuko nababyaranye baratandukana ndetse nabana bakabigwamo nta ruhare babigizemo gusa uyu musore nta mpamvu ifatika afite kuko yari yaremeye ko bazabana gusa uwo mukobwa yihangane bamwiciye isoko
Nihatali To Gusa Ikigaragara Uwo Mukecuru Yarashonje Kdi Abayobozi Bubu Ntakibazo Bakemura Ngo Utabahaye Amazi Yo Gukaraba Mumaso Namwe Munyumvire Murumva Tuganahe Koko N’ Ugusaba Imana Ikadufasha Naho Ubundi.. Aha Kubona Uwo Mukecuru Koko Apfa Akazuka Kubera Inzara Kdi Ngo Dufite Imiyoborere Myizara!Cyokora Imana Imutije Iminsi Yo Kwicuza Nakiranuke Kdi Imana Imworohereze.
ndumva arihatari to!bibahose nimperuka walah