Roma : umupadiri yambuwe uruhushya rwo gutwara imodoka azira inzoga

Amakuru yasohotse kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Ukwakira 2011 mu kinyamakuru Alto Adige cyo mu Butaliyani aravuga ko hari umupadiri wambuwe uruhushya rwo gutwara imodoka ndetse polisi ikanamucumbikira muri gereza ategereje kujyanwa imbere y’urukiko.

Ibi uyu mupadiri bikaba byamubayeho azira gutwara imodoka yanyoye inzoga ku buryo burengeje igipimo cy’umusemburo kitagomba kurenga ku muntu utwaye imodoka.

Umupadiri uvugwa muri iyi nkuru yari avuye gusoma misa yo gushyingira abageni maze arangije yifatanya n’abandi bantu mu birori byo kwishimira ubukwe. Muri ibi birori akaba ariho yanywereye inzoga. Inzego za polisi zishinzwe umutekano wo mu muhanda nk’uko ikinyamakuru Alto Adige kibyandika zabonye umuntu utwaye imodoka nk’umusinzi ziramuhagarika maze padiri agaragara nk’uwanyoye inzoga nyinshi nibwo bamujyanye ku muganga ushinzwe kureba igipimo cy’umusemburo w’inzoga mu maraso. Uyu muganga yaje gusanga mu maraso ya padiri harimo 1,7 milligrammes z’umusemburo w’inzoga. Izo milligrammes zingana na 1,7 zikaba ari inshuro 3 izo umuntu utwaye imodoka agomba kuba atarengeje mu maraso.

Amategeko yo mu Butaliyani avuga ko umuntu utwaye imodoka yarengeje igipimo cyemewe cy’umusemburo w’inzoga mu maraso afatwa agashyikirizwa inzego z’ubutabera. Uku niko byagendeye uriya padiri ikinyamakuru kitavuga izina rye ndetse yahise yamburwa uruhushya rwo gutwara imodoka yari afite cyakora imodoka yo ntiyafunzwe kuko itari iye.

Icyaha kiramutse gihamye uyu mupadiri imbere y’urukiko yahanishwa gufungwa bishobora kugeza ku mezi atandatu no kwamburwa uruhushya rwo gutwara imodoka mu gihe kiri hagati y’umwaka n’imyaka 2.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka