MURI IRAN UMUPASITERI YANZE KUBA UMUYISILAMU AKATIRWA URWO GUPFA

Pasiteri Youcef Nadarkhani ukomoka mu gihugu cya Iran yakatiwe igihano cy’urupfu n’Urukiko rw’ikirenga rwaho kubera ko yanze kwinjira mu idini ya Isilamu kandi abakurambere be bari baririmo

Nk’uko ikinyamakuru Sky News kibitangaza ngo uyu mugabo asanzwe ari umupasitori mu bakristu, ntiyigeze na rimwe aba umusilamu, gusa ngo ntibyamubujije gukatirwa igihano cy’urupfu ashinjwa ubuyobe bwo kuva mu idini ry’umukiro rya Isilamu. Gusa kuba n’ubusanzwe yarahoze ari Umukiristu ntabwo birimo kumugwa neza kuko abakuru b’imiryango batangaza ko niba abasekuru be bari abasilamu nawe agomba kuba umuyisilamu cyangwa agafatwa nk’uwishe amategeko.

Mu kujurira kwa Pasitori Nadarkhani kuwa Gatatu, Urukiko rw’ikirenga rwa Iran rwanze icyifuzo cye, ahubwo rutegeka ko asubira mu bacamanza b’ibanze i Rasht akaba ari bo bafata umwanzuro niba Nadarkhani yarigeze kuba umusilamu mbere yo kuba umukirisitu nyamara n’abacamanza b’i Rasht bavuga ko Nadarkhani atigeze aba Umusilamu, ariko ko abakurambere be bari muri iri dini nk’uko tubikesha ikinyamakuru telegraph.

Uyu mugabo yafashwe mu mwaka wa 2009 ahabwa amahirwe inshuro zigera kuri eshatu yo kuba yareka kuba umukristu akagaruka muri Isilamu aranga, kugeza n’aho mu rubanza rwe yagize ati: “Kwihana banshinja bivuga gusubira muri Isilamu, nasubiriramo iki ? Mu mubabaro nari ndimo mbere y’uko mbona urumuri muri Kirisitu”. Umucamanza nawe akamusubiza ko agomba kubikora kuko ari iyobokamana ry’abasekuruza be. Gusa Nadarkhani yakomeje atsembera uwo mucamanza amubwira ko adashobora kubikora ibi bikaba byaravuzwe n’ikigo gishinzwe amategeko n’ubutabera muri Amerika.

Ubu abakirisitu bo muri Iran baratabaza ko amahanga yabafasha gusohoka muri aka kaga ko gutotezwa bazira ukwemera kwabo kuko ubu hamaze gutabwa muri yombi abakirisitu 300 mu mijyi 35 yo muri iki gihugu kuva muri Kamena 2010. Abafashwe nabo ngo bafungirwa muri za gereza zanduye ndetse bakanabaho mu buzima bubi cyane.

Anne Marie NIWEMWIZA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

UMURENGE RWIMIGA
ABASAZA NTIBABONA
AMAFANGA YOMUZABUKURU

TWAGIRA MUNGU SET yanditse ku itariki ya: 10-08-2019  →  Musubize

Aba bakristu baharanire ukwizera kwabo Imana ishobora kubakiza nubwo itabakiza bemere gupfa bapfiriye ukuri kw’ijambo rya Yesu Kristo,kandi turabasengera Imana ibafashe.

oscar yanditse ku itariki ya: 6-08-2013  →  Musubize

Aba bakristu baharanire ukwizera kwabo Imana ishobora kubakiza nubwo itabakiza bemere gupfa bapfiriye ukuri kw’ijambo rya Yesu Kristo,kandi turabasengera Imana ibafashe.

oscar yanditse ku itariki ya: 6-08-2013  →  Musubize

Biteye agahinda pe,kunva wazira imyemerere yawe,Dusengere abakristo ba Iran,Uwiteka azi abe!

alain yanditse ku itariki ya: 13-03-2013  →  Musubize

twe tugifite umudendezo nukugerageza tugakiranuka naho ubundi ntacyo tuzireguza

PUPU yanditse ku itariki ya: 25-02-2013  →  Musubize

that s how life is!but hang on just believe in jesus

ndutiye yanditse ku itariki ya: 18-09-2012  →  Musubize

Turi mukarengane k’itorero ariko yihangane natwe bitubere urugero nta cyo tuzitwaza imbere y’Imana niba hakiriho abemera kurengana bazira Kristo.Gusa Imana ibatabare

H.I yanditse ku itariki ya: 5-08-2012  →  Musubize

Mwijuru hari Imana itabara kandi uwo pastor yemeye ntazamukoza isoni.Gusa amunambeho.pawulo na ansila barasenze imiryango yagereza ifunguka ntawe uyifunguye hari igihe kizaba muri Iran idini rya islam rizabona Imana
ya ba kirisitu babayo.Nibihagararire bicecekere babone gutabara k’uwiteka.

kayumba Laetitia yanditse ku itariki ya: 6-04-2012  →  Musubize

birababaje aho umuntu ahohoterwa kuber idini abarizwamo any way nukubasabira ku mana.

. yanditse ku itariki ya: 5-04-2012  →  Musubize

Birababaje aho umuntu asabwa kwinjira mu idini kungufu gusa aba bantu bakwiye ubutabazi bwihuse ,ngaho rero nimubatabarize .

Mzee nzemma yanditse ku itariki ya: 11-11-2011  →  Musubize

ibi nakumiro pe gute se umuntu yazira imyemerere ye????KUGERA NAHO AKATIRWA GUPFA KOKO????YEWE IJURU RIZAJYAMO MBARWA PE.......IHANGANE PASTOR NYAGASANI AZAKWAKIRA KANDI ABABARIRE ABO BOSE BAKURENGANYA

gaga yanditse ku itariki ya: 26-10-2011  →  Musubize

ahandi ndabona bitoroshye kwihitiramo idini ryawe wifuza

yanditse ku itariki ya: 19-10-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka