Koreya yatanze impozamarira y’amafaranga 3000 FRW gusa ku musirikare

Leta ya Koreya y’amajyepfo yahaye amafaranga y’ama euros 3 afite agaciro k’amafaranga y’amanyarwanda atageze 3000 nk’ impozamarira ku muryango watakaje umusirikare mu ntambara yabaye hagati y’imyaka ya 1950 na 1953.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu ikaba kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Ukwakira 2011 yavuze ko iyi mpozamarira hakurikijwe uko ingana itumvikana.

Ibiro ntangazamakuru by’abafaransa AFP byanditse iyi nkuru bivuga ko umugore witwa Kim ubu ufite imyaka 63 mu mwaka wa 2008 yahawe amakuru ko musaza we yapfiriye ku rugamba afite imyaka 18.

Mu gihe Kim we yari umwana muto n’umuryango we ukamarwa n’ibibombe. Kim yahise afata icyemezo cyo gusaba impozamarira muri minisiteri y’abavuye ku rugerero. Iyi minisiteri imaze kwakira ubusabe bw’uriya mugore yamumenyesheje ko gusaba impozamarira z’umusirikare waguye ku rugamba biba mu gihe kitarenze imyaka itanu apfuye.

Kim ntiyanyuzwe yahise ajya kurega mu nkiko maze minisiteri ivuga ko yemeye kumuha impozamarira. Gusa icyabayeho ni uko Kim yahawe amafaranga y’ama wons akoreshwa muri Koreya y’amajyepfo 5000 ariyo angana na 3000 frw (bihumbi bitatu by’amanyarwanda). Uyu mubare w’amafaranga akaba ari wo watangwaga mu myaka 60 ishize umusirikare aguye ku rugamba.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’irwanya ruswa ikaba ivuga ko minisiteri yita ku bahoze ku rugerero yahaye umugore witwa Kim impozamarira idasobanutse mu by’ukuri.

Iyi miryango ikaba ivuga ko agaciro ariya mafaranga 5000 y’ama Koreya yari afite mu myaka 60 ishize atari ko gaciro ubu afite kuko kagabanutse cyane. Iriya miryango ikaba ivuga ko amakoreya(wons) 5000 ya kera ubu afite agaciro k’ay’ubu angana na 760 000 ariyo angana n’amafaranga y’u Rwanda 3936000 (miliyoni eshatu n’ibihumbi magana cyenda mirongo itatu na bitandatu).

Mu gihe cy’intambara ya Koreya ya 1950-1953, abasirikare ba Koreya y’amajyepfo bapfuye bagera kuri 138 000 n’abasirikare b’abanyamahanga bagera kuri 40 000 bava mu bihugu byari bishyigikiye rumwe mu mpande ebyiri zarwanaga. Muri aba basirikare b’abanyamahanga 40 000 hakaba harimo abasirikare 36 000 by’abasirikare bo muri leta zunze ubumwe z’Amerika.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turabemera

ISSA yanditse ku itariki ya: 31-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka