Imyenda yo kogana ijyanye n’agapfukamunwa iri gukundwa kandi yarakozwe nk’urwenya

‘Trikini’ imyenda yo kogana iri kumwe n’agapfukamumywa, ni imyambaro iri gukundwa kurusha uko uwayikoze yari abyiteze kuko yayikoze asa nukina mu bihe byo kuguma mu rugo hirindwa icyorezo cya covid-19.

Iyo myambaro igizwe n’imyenda isanzwe imenyerewe yo ku mazi (Bikini), hiyongereyeho agapfukamunwa bisa.

Tiziana Scaramuzzo, nyiri ‘Elexa Beachwear’ ikora imyenda yo kogana mi Butaliyani, yatangiye gukora iyi myenda iri kumwe n’agapfukamunwa mu rwego rwo gukomeza gikora nyuma yuko Leta ihagaritse ingendo zitari ngombwa.

Nkuko Tiziana yabibwiye urubuga rwa centropagina ,abamuzanira imyenda akoramo imideli itandukanye bamubwiye ko batamugemurira muri ibi bihe, bivuze ko mu gihe cyo mu mpeshyi atazabasha kugurisha. Yahise atangira gahunda mu rugo n’abo babana, ababwira ko agiye kujya akora iyi mideli iri kumwe n’udupfukamunwa.

Nyuma y’uko umukobwa wa Tizianna yambaye trikini bakayishyira ku rubuga rwa facebook, abantu bahize batangira kuyihererekanya nune kuri ubu abayishaka kababaye benshi.

Yakomeje avuga ko gahunda yo kuguma mu rugo atari yiteze ko izatinda ngo bigire ingaruka nyinshi ku bucuruzi bwe.

Iyi myenda ya trikini itanga ubwirinzi bw’udupfukamunwa abayambaye iziye igihe kuko u Butaliyani bwatangiye koroshya ingamba zo kuguma mu rugo mu cyumweru gishize.

Iki gihugu ni kimwe mu byazahajwe n’icyorezo cya covid-19 mu Burayi. Kuva Leta yakoroshya ingamba zo kukirwanya, amafoto menshi yagaragaye abantu bari ku mazi nyuma yo kuguma mu rugo amezi abiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka