Gufatwa wumva radio muri FDLR ukubitwa inkoni 30

Uwitandukanyije na FDLR agataha mu Rwanda ahamya ko kumva radiyo zo mu Rwanda bihanishwa inkoni 30 no kumenerwa radiyo.

Sergent Bahemukiyiki Hamiss watashye mu Rwanda avuye Ikobo muri Lubero ku wa 4 Werurwe 2016 atangaza ko kugera mu Rwanda abifata nk’ibitangaza kuko yari yarabuze inzira imucyura mu Rwanda.

Abarwanyi batashye mu Rwanda
Abarwanyi batashye mu Rwanda

Aganira na Kigali Today yamusanze ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi acyuwe na Monusco hamwe n’abandi barwanyi 7 bitandukanyije n’imitwe yitwaza intwaro, yatangaje ko yifuje gutaha akabibura kugeza apfushije abana babiri baguye mu ntambara zitari zimworoheye.

Yagize ati: “Nifuje gutaha kera ndabibura kubera ko twari mu itsinda ry’abasirikare 77 bamugariye ku rugamba kandi twari turinzwe umuntu atabona uko yatoroka, gusa nagize amahirwe haba intambara nshobora kubona inzira none ndatashye.”

Ibyo yita amahirwe Bahemukiyiki ni ibitero by’ingabo za FARDC kuri FDLR yakorera Ruofu bigatuma abafite ubumuga bari barinzwe bashobora guhunga nawe agashobora kuza mu Rwanda n’ubwo hari abahasize ubuzima.

Urutonde rw'abarwanyi n'imiryango ybao batashye mu Rwanda
Urutonde rw’abarwanyi n’imiryango ybao batashye mu Rwanda

Ati“Ndabizi ko hari abahasize ubuzima, ariko nashoboye kubona inzira yo gutaha n’umuryango wanjye. Bwari ubuzima butoroshye kuko hariya twabagaho nk’imfungwa, tutemerewe kuvugira kuri telefoni, wafatwa wumva radiyo zo mu Rwanda ugakubitwa inkoni 30.”

Bahemukiyiki yatangiye igisirikare mu 1993 anagikomereza muri Congo, 1998 yari mubaje gucengera mu Rwanda ariko asubirayo.

Atashye afite ipeti rya Serija avuga ko byatewe no kutiga, ariko akavuga ko n’abayobozi bo muri FDLR Foca batabayeho neza uretse kubunza imitima.

Nsanzabera Rukundo w’imyaka 18, wari umurwanyi muri FDLR Foca ndetse watashye bikomeye mu ntambara yarwanye, yatashye avuga ko ahungishije ubuzima bwe.

Nsanzabera watashye umubiri we wuzuye ibikomere yarashwe mu murwano ya FDLR
Nsanzabera watashye umubiri we wuzuye ibikomere yarashwe mu murwano ya FDLR

Yagize ati:”Nk’uko ubibona narashwe kenshi nkavurwa nk’ingurube babaga nta kinya, bari banshyize ku burinzi aho FARDC itera iturutse mpita nikiriza ubuzima ndataha mu Rwanda nisangiye ababyeyi.”

Nsanzabera avuga ko atashye mu Kinigi mu karere ka Musanze kandi ababyeyi bariho, agahamagarira n’abandi basigaye gukiza ubuzima bataha mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

nabandibose baza urwandanamahoro

Ariyasi yanditse ku itariki ya: 16-03-2017  →  Musubize

Abo Sabasoda

Elias yanditse ku itariki ya: 29-05-2016  →  Musubize

murwandanamahoro masape

CRAUDE yanditse ku itariki ya: 31-03-2016  →  Musubize

Gufatwa wumva radio Rwanda ugakubitwa inkoni 30 ,

Naho murwanda wakekwaho kum a radio itahuka agafungwa imyaka makumyabiri nibiri.

Rwanda nakumiro

reagan yanditse ku itariki ya: 6-03-2016  →  Musubize

bahisemo neza bataha mu Rwanda aho ubuzima bumeze neza nubundi bari barajijwe kera

Muyango yanditse ku itariki ya: 5-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka