Gakenke: Umusaza w’imyaka 82 yamenye abamukomoho bane kubera ikibazo by’imitungo
Gerard Ugirashebuja ukomoka mu Murenge wa Janja, Akarere ka Gakenke, yamenye abamukomokaho bane ubwo yitabaga itsinda ridasanzwe mu gukemura ikibazo cy’imitungo y’abarokotse Jenoside, kugira ngo atange amakuru ku kibazo cy’isambu, kuri uyu wa Gatanu tariki 22/03/2013.
Intandaro yo kumenyana hagati y’abo ni uko umusaza Ugirashebuja yabajijwe umwirondoro we, nk’umuntu usheshe akanguhe avuga igisekuru cye. Abandi bantu bane bari aho bazi neza igisekuru cyabo basanga ari kimwe kandi mbere batari baziranye.
Basazwe n’ibyishimo byo kubona undi munyamuryango bahita bajya kumuhobera harimo n’umukazana ndetse n’umwuzukuru we.

Ugirashebuja ugendera ku kabando n’imbaraga nke kubera iz’abukuru, yavuze ko byamushimishije kubona undi muryango we. Yongeraho ko byari kuba byiza iyo babonana bafite umwanya uhagije bakaganira.
Kubera amateka igihugu cyanyuzemo, Ugirashebuja yahunze intambara y’i 1959 ajya mu cyahoze ari Zaire (Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo y’ubu), agaruka mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Leonard Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|