Atunzwe no kwambutsa abantu ku mugongo we igihe Nyabarongo yuzuye

Robert Muhire uri mu kigero cy’imyaka 20 ashimishwa no kubona umugezi wa Nyabarongo wuzuye kubera imvura, kuko mu gihe abagenzi babuze uko bahanyura, akazi ke kaba gatangiye kuko abashyira ku mugongo akabambutsa.

Muhire ni umusore w’ibigango. Afite igituza cyagutse, umurebye abona afite ingufu. Ibiro bya Muhire biri hagati ya 85 na 90 mu gihe uburebure bwe buri hagati ya metero imwe na cm 65.

Mu Busanzwe Muhire akora akazi k’ingufu cyane ko akazi azwiho kandi kamutuze ari ako gucukura umucanga mu mugezi wa Nyabarongo, akazi gasaba, ugakora kwiyuha icyuya.

Iyo imvura iguye ihagarika akazi ka Muhire kuko adashobora gucukura umucanga umugezi urimo amazi menshi.

Nyamara uyu musore avuga ko nta mwanya wo guta muri Kigali kuko n’igihe abandi babona ko atari icyo gukora we akibonamo akazi kenshi.

Ni Muri urwo rwego Muhire ashimishwa no kubona Nyabarongo yuzuye ikarengera iteme, kugirango yambutse abagenzi akoresheje umugongo we yibonere amafaranga.

Agira ati:”Imvura cyangwa umwuzure ntacyo biba bimbwiye na gito kuko mpabonera amaramuko. Umuntu wese ushaka kwambuka iteme ryarengewe, asabwa kuba afite amafaranga 200, mu minota mike cyane mba mugejeje ku nkombe yindi ahatari umwuzure”.

Muhire mu kwambutsa umuntu nta reba ibiro cyangwa uko wamugora, buri wese kuva ku muntu ufite y’ikiro kimwe n’amagarama kugeza kubafite ibiro ingufu ze zigarukiraho abahekera ku mafaranga 200 y’u Rwanda.

Mu gihe abantu benshi baba bavuye mu bikorwa byabo bataha mu ngo zabo, nibwo uyu musore nawe aba abonye akazi kuko bamutegereza nk’uko abandi bagenzi bategereza amatagisi ahabugenewe ngo abageze aho bajya.

Mu gihe imvura yaguye mu mujyi wa Kigali, abagenzi bavuga ko bagira ikibazo gikomeye cyo guhita, haba ku mihanda isanzwe ndetse no ku mateme ahari imigezi.

Chantal Munyeshyaka warimo agerageza kwambuka umuhanda wo munsi ya gare ya Nyabugogo ashaka kugana muri iyi gare ngo atege imodoka.
Yifuza icyatuma abagenzi bihuta kandi batandura mu gihe imvura yaguye, ati: “uwaduha ikintu kitwambutsa imihanda ya Kigali, igihe imvura yaguye kuko biba biteye ubwoba kandi siko ahantu hose utega moto cyangwa imodoka”.

Imvura imaze iminsi igwa mu mujyi wa Kigali ntibuza abagenzi bagendesha amaguru gusa ahubwo hari n’aho ibinyabiziga binanirwa kunyura kubera amazi menshi y’imvura.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ubwo murabona se yasabiriza atitunze.ahubwo niba imvura yagwaga buri munsi wenda imana yamwibuka ndamushimye kdi izabikora.

alias yanditse ku itariki ya: 6-02-2014  →  Musubize

Kabisa uyu musore yihangiye umurimo burya koko icyatunga umuntu nti cyabura uretse agasuzuguro.

Twizerimana Jean pierre. yanditse ku itariki ya: 22-05-2013  →  Musubize

Uwomusore wambutsa abantu mudushakire numero twamubonaho ukeneye ko akwambutsa ese yakwambutsa na nyabarongo?

gatsinzi jean marie yanditse ku itariki ya: 12-12-2012  →  Musubize

Burya ntihakagire umuntu wisuzugura,buri wese aba afite icyamutunga

IRAKIZA Fred yanditse ku itariki ya: 31-07-2012  →  Musubize

Ministère ishizwe ibikorwa remezo izagenderere ubuhinde cyangwa n’ahandi hose ,barebe uko bubaka ibiraro uba ubona bidahenze kandi bimeze neza aho usanga ahahurira abantu benshi ndetse nibinyabiziga babakorera ibiraro binyura hejuru yumuhanda,ibi usanga bigabanya nimpanuka kuko ntawe ugongwa kubera kwambuka umuhanda

Mzee nzemma yanditse ku itariki ya: 11-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka