Centrafrika yishimira uruhare rwa RDF mu iterambere ry’icyo gihugu
Yanditswe na
KT Team
Perezida wa Centrafrika Faustin Archange Touandera yashimye ingabo z’u Rwanda ziri muri icyo gihugu uruhare zigira mu iterambere ry’icyo gihugu.
Ibi yabitangaje nyuma yo gufatanya n’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro ziri muri icyo gihugu ku munzi mpuzamahanga w’igiti muri Centrafrika.

Perezida asuhuza abaturage arinzwe n’ingabo z’u Rwanda.
Uyu munsi wizihirijwe mu murwa mukuru Bangui tariki ya 20 Kanama ubwo abaturage bafatanyaga n’ingabo z’u Rwanda, MINUSCA, kwizihiza uwo munsi banatera ibiti.

Ingabo z’u Rwanda zirinze Perezida.
Gbazabangui ni ho hatewe ibyo biti aho umukuru w’igihugu Touadera yashimiye ingabo z’u Rwanda uruhare rwazo mu iterambere rya Centrafrika.

Perezida yunamye atera igiti ahabugenewe.
Ingabo z’u Rwanda ,Rwanbat3, ziri mu butumwa bw’amahoro aho zinarinda umukuru w’igihugu, aho akorera ndetse n’amazu akomeye mu murwa mukuru
Ohereza igitekerezo
|
Izo ni zimwe mu ndangagaciro z’abanyarwanda gukorana umurava no kuvugwa neza
Ingabo zacu mu mahanga zirasobanutse.
Kandi ngo isuku rigira isoko.Ubupfura,umwete,umurava,ubwitonzi,ingeso nziza, byose n’ibirangwa muri RDF yacu.Intumwa zacu z’Intarumikwa ziba zihagaze neza cyane mu butumwa bw’amahoro.Ikindi kandi nuko iyo Umugaba Mukuru w’Ingabo agendana ishema n’Isheja aho agiye hose,nuko agaciro kasesekaye hose kandi ariwe wakaduhesheje.Reka ahubwo Majeshi yetu abereke UBUDASA.
RDF Ikomeje kwandika Amateka meza imihanga kweli! RDF Oyeeee Songa ! Mugaragaze urwababyaye amahanga arumenye.