Yayi Boni arizeza kugarura amahoro muri Afurika

Yayi Boni, umuyobozi mushya w’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) akaba na Perezida wa Benin, yavuze ko azakora uko ashoboye kugira ngo agarure amahoro muri Afurika.

Mu bibazo Yayi Boni yiyemeje kuzakemura harimo ibibazo byo kutumvikana biri hagati ya Sudani zombi (Sudani y’amajyepfo n’iy’Amajyaruguru). Kuri ibyo hiyogera ho amakimbirane abera mu bihugu byo muri Sahel ndetse n’ubwicanyi bwo muri Nigeria.

Yayi Boni yakomeje avuga ko ejo hazaza heza h’Afurika hazagerwaho ari uko Abanyafurika bishyize hamwe, bafite ubwigenge, banateza imbere demokarasi n’amahoro.

Mu gihe kingana n’umwaka agiye kuyobora umuryango w’Afurika yunze ubumwe, Boni yavuze ko azateza imbere ibikorwa remezo kugira ngo Afurika ikomeze itere imbere.

Yayi Boni yatorewe kuyobora umuryango w’Afurika yunze ubumwe tariki 29/01/2012 mu nama ya 18 y’uwo muryango iteraniye Addis Ababa muri Ethiopia.

Yayi Boni agiye guhagararira umuryango w’Afurika yunze ubumwe asimbuye Teodoro Obiang Nguema, Perezida wa Equatorial Guinea.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka