Urutonde rw’abazavamo uzasimbura Kaberuka ku buyubozi bwa BAD

Komite Nyobozi y’Inama y’Abaguverineri ba Banki Nyafurika itsura Amajyambere, BAD, imaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abantu umunani bazatorwamo uzasimbura Umunyarwanda Donald Kaberuka, wari umaze imyaka 10 ayiyobora.

Uru rutonde rwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 20 Gashyantare 2015 ruriho Akimnwumi Adesina, Umunya Nijeriya w’Imyaka 55 y’amavuko akaba Umuyobozi mu bukungu mu by’ubuhinzi (agro-economie) muri Kaminuza ya Purdue muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Urutonde rw'abazavamo uzasimbura Donald Kaberuka ku buyubozi bwa BAD
Urutonde rw’abazavamo uzasimbura Donald Kaberuka ku buyubozi bwa BAD

Sufian Ahmed w’imyaka 56, umuherwe akaba na Minisitiri w’Iterambere ry’ubukungu muri Etiyopiya na we agaragara kuri utu rutonde.

Rugaragaraho kandi Jaloul Ayed, Umunya Tuniziya w’imyaka 64 y’amavuko wigeze kubaho Minisitiri w’Imari mu 2011.

Umunya Tchad Bédoumra Kordjé, w’imyaka 63 akanaba Minisitiri w’Imari muri icyo gihugu kuva muri 2013 na we aza mu bagiye guhatanira gusimbura Kaberuka ku buyobozi bwa BAD.

Kuri ututonde kandi hariho umunya Cap Vert, Christina Duarte. Ku myaka ye 52, uyu Minisitiri w’Imari muri Cap Vert wigeze no kubaho Umuyobozi Wungirije wa Citibank muri Angola, agiriwe icyizere yayobora BAD.

Samura Kama w’imyaka 63 na we aza kuri uru rutonde ahagarariye igihugu cye cya Siyera Lewone. Samura ni umuhanga mu by’ubukungu wanabayeho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri icyo gihugu.

Zimbabwe ihagarariwe na Thomas Sakala w’imyaka 59 na yo yahawe amahirwe yo guhagararirwa mu bashobora gusimbura Dobald Kaberuka mu kuyobora BAD.

Thomas Sakala ni na we wenyine ugaragara kuri uru rutonde mu bihugu bigize SADC. Yabayeho Visi Perezida wa BAD aho yari ashinzwe porogaramu z’ibihugu kandi yanakoze muri iyi banki igihe cy’imyaka 31 yose kugeza mu Kuboza k’umwaka ushize.

Undi muntu uri mu bashobora gusimbura Kaberuka ni Ir Birima Boubacar Sidibé, umunya Mali w’imyaka 62. Ni umuhanga mu by’ubwubatsi wayoboyeho ikitwa Shelter Africa, akaba na Visi Perezida wa Banki y’Abayisilamu y’Iterambere kuva muri 2009. Uyu Sidibé yanakozeho imyaka 24 yose muri BAD.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

MURWANDA KO HABUZE UJYAYO ?

MUSABYIMANA JOSEPH yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize

BIZABA BYIZA

MUSABYIMANA JOSEPH yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize

none she ko nta munyabwenge wo mukarere urimo?

FIls yanditse ku itariki ya: 21-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka