Umutwe wa M23 ngo witeguye guhangana n’ingabo za Tanzaniya

Nyuma y’uko ingabo za Tanzaniya zisaga 1200 zerekeje mu Burasizuba bwa Kongo mu cyumweru gishije, Umutwe wa M23 uvuga ko witeguye kurwana na bo kuko batandukanye n’ingabo za Id Amin bigeze gutsindwa n’abasirikare ba Tanzaniya.

M 23 igaragaza ko yifitiye icyizere cyo guhangana bikomeye n’ingabo za Tanzaniya kuko ngo abasirikare ba M23 batandukanye n’aba Id Amin bari abasinzi; nk’uko M23 yabitangarije The Chimpreports mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Iti: “Tubahaye Tanzaniya ikaze mu muriro, tugiye kubereka itandukaniro hagati y’abasirikare ba Id Amin batatojwe kandi babasinzi n’aba M23.”

Mu mwaka 1979, Leta ya Tanzaniya yari iyobowe na Prof. Julius Nyerere yateye ingabo mu bitugu inyeshyamba za Uganda zari ziyobowe na Yoweri Kaguta Museveni zihirika umunyagitugu Id Amin.

Ingabo za Tanzaniya zigomba gufatanya n’izo muri Afurika y’Epfo na Malawi zose zisaga gato ibihumbi bitatu mu rugamba rushobora kutoroha n’imitwe yitwara gisirikare ijagata mu Ntara ya Kivu, M23 ikaba ari yo iza ku isonga mu gutera impungenge Leta ya Kabila kubera imbaraga ifite.

M23 yafashe Umujyi wa Goma mu mpera z’Ugushyingo 2012 nta mirwano ikomeye nyuma yo kwirukankana ubutareba inyuma ingabo za Kongo na MONUSCO. Ibi byaciye amarenga ko ingabo za FARDC zidashobora guhangana na M23 maze Kabila yemera ibiganiro.

Mu gihe cy’ibiganiro hagati ya Leta ya Kongo na M23 byaberaga i Kampala ariko ubu bisa nk’aho byahagaze bitagize icyo bigezeho, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika wateguye amasezerano yo kugarura amahoro muri Kongo.

Aya masezerano yashizweho umukono n’abakuru b’ibihugu by’ibiyaga bigari yashyizeho umutwe muto ushamikiye ku MONUSCO ufite inshingano zo kurwanya imitwe ya girisirikare harimo na M23.

Si bwa mbere M23 iburira Tanzaniya. Muri Mata muri uyu mwaka, Bertrand Bisiimwa ukuriye ishami rya Politiki muri M23 yaburiye Tanzaniya kutishora muri Kongo-Kinshasa.

Ati: “Abarwanyi bafite umurava bahanganye n’ingabo zikomeye kandi zifite ibikoresho. Ibi bizakomeza no ku ngabo z’umutwe muto wo kurwanya inyeshyamba (intervention brigade) niba umutima nama utababujije kwishora mu kaga.”

Bamwe basanga gutangaza ibi bishimangira ko M23 ifite ubwoba bw’izo ngabo n’ubwo yagaragaje ko ku rugamba atari ifu yivugwa rimwe.

Leta ya Kongo igaragaza ko uyu mutwe wa UN ushobora kuba igisubizo ku mitwe iyirwanya cyane cyane M23 ariko abakurikiranira hafi ibibera muri Kongo basanga inzira y’intambara itazakemura urusobe rw’ibibazo bya Kongo igihe hatabayeho n’inzira y’ibiganiro.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 2 )

Kigali todate nikinyamakurudukunda

Nzaramba jeanbosco yanditse ku itariki ya: 30-03-2014  →  Musubize

MURAHO GUSENGERA IGIHUGU N’INGENZI

PACIFIC GISA yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka