UNHCR n’abafatanyabikorwa barakusanya inkunga yo gufasha impunzi z’Abanyekongo

UNHCR n’abafatanyabikorwa barakusanya inkunga yo gufasha impunzi z’Abanyekongo mu bihugu zirimo, mu gihe Abakuru b’Ibihugu bya EAC bashaka ko zisubira mu gihugu cyazo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ribinyujije ku rubuga rwa Twitter rivuga ko hari impunzi zisaga Miliyoni z’Abanyekongo ziri mu bihugu bitandukanye ku Mugabane wa Afurika, harimo Uganda icumbikiye (479.400), Burundi (87.500), Tanzania (80.000), u Rwanda (72.200), Zambia (52.100), Repubulika ya Congo (28.600) ndetse na Angola (23.200).

Ibibazo by’izo mpunzi zikeneye ubufasha bikomeza kwiyongera, UNHCR n’imiryango y’abafatanyabikorwa bagera kuri 69 bakaba batangije gahunda yo gushaka Miliyoni 605 z’Amadolari ya Amerika yo gufasha izo mpunzi z’Abanyekongo mu bihugu zirimo muri uyu mwaka wa 2023.

Ikibazo cy’ibiribwa gikomeje gutera impungenge ku baturage, aho bamwe usanga bananirwa no kubona iby’ibanze bakenera mu buzima, bitewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro ku isoko rifitanye isano n’intambara yo muri Ukraine.

UNHCR n’abafatanyabikorwa bahamagarira umuryango mpuzamahanga gukomeza gushyigikira no gutera inkunga ibyo bihugu byagize neza bikakira izo mpunzi z’Abanyekongo, zigakomeza kubona aho ziba, zikabona ibiribwa, ubuvuzi, n’izindi serivisi z’ibanze.

Impunzi z’Abanyekongo mu Rwanda zacumbikiwe mu Nkambi za Kiziba mu Karere ka Karongi, Mugombwa mu Karere ka Gisagara, Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, Nyabiheke mu Karere ka Gatsibo, Mahama mu Karere ka Kirehe ndetse na ‘transit’ iri muri Nkamira, (Nkamira transit centre) muri Rubavu.

Leta zunze ubumwe za Amerika, ni cyo gihugu cyatanze inkunga nyinshi mu gufasha impunzi ziri mu Rwanda mu 2022, aho yatanze agera kuri Miliyoni 17.7 z’Amadolari, ikurikirwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (EU), yatanze agera kuri Miliyoni 7.4 z’Amadolari ya Amerika mu gihe u Budage buza ku mwanya wa Gatatu bwatanze agera kuri Miliyoni 2.6 z’Amadolari ya Amerika.

Nubwo bimeze bityo ariko, umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yari iteraniye muri Ethiopia tariki 17 Gashyantare 2023, usaba ko impunzi y’Abanyekongo ziri mu Rwanda no muri Uganda zataha zigasubira mu gihugu cyazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka