UDPS irasaba ko kandidatire ya Kabila itahabwa agaciro

Ishyaka UDPS rya Etienne Tshisekedi, umwe mubahatanira kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rirasaba ko kandidature ya Joseph Kabila wari usanzwe ayabora iki gihugu itahabwa agaciro ngo kuko yaba akoresha umutungo w’igihugu mu kwiyamamaza.

Ku itariki ya 14 ugushyingo nibwo ubuyobozi bw’ishyaka UDPS (Union pour la Democratie et le Grogrès Social), bwatanze ikirego muri komisiyo y’amatora, risaba ko kandidatire ya Kabila yakurwa ku rutonde rw’abiyamamaza kuko yishe amwe mu mategeko agenga igikorwa cyo kwiyamamaza.

Nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa UDPS, Simon Kalenga, ngo ni ibintu bigaragarira umuntu wese ko Kabila akoresha bimwe mu bikorwa bya Leta mu gikorwa cyo kwiyamamaza. Mu byo ishyaka UDPS rivuga harimo gushyira amafoto yo kwiyamamaza kunyubako za Leta, gukoresha igisikare cy’igihugu…
UDPS ishinja Kabila ko yashyize amafoto ku nyubako ikoreramo radiyo na televiziyo y’igihugu ndetse no kuri sitade y’igihugu i Kinshasa.

Abashyigikiye Joseph Kabila bavuga ko izi ari inzitwazo UDPS ikoresha kugirango ibangamire ibikorwa by’umukandida wabo. Aubin Minaku yabwiye BBC ko amafoto ari ku nyubako ya radiyo na televiziyo ntaho ahuriye nigikorwa cyo kwiyamamaza kuko ahamaze imyaka 2. Yemera ko amafoto ari kuri sitade atandukanye n’amabwiriza yo kwiyamamaza ariko akavuga ko yamanitswe n’abantu batari mubashinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza k’umukandida wabo, kandi ko bakimara kubimenya bahise bayakuraho.

Kugeza ubu urwego rushinzwe amatora muri iki gihugu ntacyo ruratangaza kubikomeje gutangazwa n’izimpande zombi.

Ubusanzwe itegeko rigenga amatora muri RDC ntiryemerera uwiyamamaza uwo ari we wese gukoresha ibikorwa cyangwa umutungo wa Leta, abakozi ndetse n’igisirikare cy’igihugu.

Marie Josée IKIBASUMBA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka