U Rwanda rwegukanye imyanya ya mbere mu marushanwa y’ibiganiro mbwirwaruhame mu rubyiruko
U Rwanda nirwo rwegukanye imyanya ya mbere mu marushanwa yo gutanga ibitekerezo mu biganiro mbwirwaruhame mu rubyiruko, amarushanwa yari ahuje u Rwanda, u Burundi, Uganda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye 32 nibo bari bitabiriye aya marushanwa yabaye tariki 09/03/2014 mu karere ka Rubavu nyuma y’amajonjora yakorewe mu bihugu bakomokamo.
Abayitabiriye aya marushanwa yabaye mu ndimi z’igifaransa n’icyongereza basabwaga gutanga ibitekerezo ku nsanganyamatsiko yo gutegura heza hazaza hashingiwe ku mateka yaranze akarere nyuma y’imyaka 20 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gifaransa uwa mbere yabaye Nsanzineza Serge wo mu Rwanda wiga mu iseminari nto yo ku Nyundo, uwa kabiri aba Cyiza nawe wiga ku Nyundo naho uwa gatatu aba Gacuti wo mu gihugu cy’u Burundi.
Mu rurimi rw’icyongereza, uwa mbere yabaye Agatako Elienne wiga ku Nyundo mu Rwanda, uwa kabili aba Richard Vimpala wo muri Uganda naho uwa gatatu aba Ingabire Thricia wo mu Rwanda.
Uretse aba mbere bahawe za mudasobwa zigendanwa, abandi bahawe inkoranyamagambo n’icyemezo cyo kwitabira amarushanwa.
Urubyiruko rwitabiriye amarushanwa rwagaragaje ko mu karere hakenewe kubaka ubworoherane no gucyemura amakimbirane binyuze mu biganiro aho gukoresha intwaro nk’uko nyakwigendera Nelson Mandela wo muri Afurika y’Epfo yabigezeho.

Nsanzineza Serge wabaye uwa mbere mu rurimi rw’igifaransa avuga ko kimwe mu byatumye aba uwa mbere yibanze mu kugaragaza uburyo akarere kagira amahoro hubakiwe ku biganiro n’imiyoborere myiza. Ngo iyo habaye ubuyobozi bwiza bwita ku bibazo by’abaturage kandi bateye imbere nta wabireka ngo ajye gusenya ibyo yubatse.
Agatako wabaye uwa mbere mu cyongereza we yavuze ko hakwiye kubakirwa ku mateka hakarebwa ibyatumye abaturage basubiranamo bigakosorwa, urubyiruko rugafashwa kwiteza imbere no kubona imirimo ruhugiramo aho guhugira mu bibazo no kwiyahuza ibiyobyabwenge.
Urubyiruko rugera kuri 600 rwari rwaje gukurikirana ibi biganiro byateguwe na Vision Jeunesse Nouvelle ifatanyije na Never Again Rwanda hamwe na GIZ byatanze umusaruro kuko ubutumwa bwubaka amahoro bwatanzwe kandi bukazakomeza gutangwa biciye mu bari bitabiriye iki gikorwa; nk’uko byatangajwe na Twahirwa Jean Claude, umwe mu babiteguye.

Frere Gabriel washinze umuryango Vision Jeunesse Nouvelle avuga ko bishimira kuba urubyiruko rushobora gutanga ibitekerezo biganisha aheza bashaka, kuko bizatuma bakura bafite icyerekezo baganishamo ibihugu byabo.
Urubyiruko rwitabiriye amarushanwa ruvuga ko ruhereye ku mateka yaranze u Rwanda urubyiruko rukwiye kwamagana abanyapolitiki babashora mu bibi ahubwo bakamenya gushishoza bakurikira politiki zibubaka zibaganisha ku iterambere n’imibereho myiza.
Urubyiruko rwitabiriye aya marushanwa rwanabonye umwanya wo kuganira hagati yabo bashobora no kumva kimwe amateka yaranze akarere nyuma yo gusura urwibutso rwa Komini Rouge ahiciwe Abatutsi n’ubu bataramenyekana umubare.

Uru rubyiruko rutangaza ko rugiye guharanira kubaka ubumwe n’amahoro birinda icyatuma ibyabaye mu Rwanda bigira handi biba.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
omeza imihigo rwanda yacu. rubyiruo rwacu nitwe mbaraga zikigihugu. nitwe gitezeho iterambere rirambye, amahanga azamyenya u rwanda(neza) binyuze kuritwe. ntituve kuntego twihaye, nibihembo bitari ibi tuzabigeraho
mukomeze murebeke ko musobanutse kandi biradushimisha iyo twumvishe ko anamyarwanda babaye aba mbere bari gihangana n’abanyamahanga mukomereze aho nimwe dutegerejeho kuzubaka igihugu cyacu mukagisiga neza kurusha uko mwagisanze.
kubera ko ari twe tawgize inagruka za kuri jenoside yabaye mu Rwanda usanga ari natwe dufite ibyo twayivuagho ku buryo bose bumva kandi bakanyurwa. ibiganiro nk’ibi bihugura abantu bibavana mu bwiza bubajyana mu bundi ntibikabure