Tanzaniya: Yakubiswe inkoni nk’iz’akabwana bakeka ko ari Umunyarwanda
Abasirikare ba Tanzaniya badukiriye umugabo witwa Matendo Manono ukora akazi k’ubucamanza mu Ntara ya Kagera mu Karere ka Karagwe barakubita kuko asa n’Abanyarwanda bageza n’aho bamukomeretsa.
Ngo Matendo yafashwe n’abasirikare bamuhata inkoni kubera ko afite isura y’Abanyarwanda nko kuba muremure. Uku gukubitwa nta mpuhwe bikorerwa Abanyarwanda muri rusange barimo guhigwa bukware aho bamwe bageze mu Rwanda mu ntangiriro z’iki cyumweru bahise bajyana mu bitaro kuvurwa inkoni n’ibikomere.
Kuva mu kwezi kwa Munani, Abanyarwanda babaga muri Tanzaniya bamwe bamaze imyaka irenga 50 birukanwe shishitabona na Leta ya Jakaya Kikwete ivuga ko baba muri icyo gihugu binyuranyijwe n’amategeko.
Uyu mugabo yatangarije ikinyamakuru Mpekuzi Huru ko igihugu cyabo gikora ibintu birimo urujijo aho gisaba abantu kwerekana ko bafite ubwenegihugu kandi nta karita rangamuntu bagira.

Matendo yemeza ko kuba Umunyarwanda atari icyaha aho yagize ati: “ Nateshejwe agaciro ndakubitwa cyane kuko nsa n’Umunyarwanda, ikintu kitari icyaha hashingiwe ku mategeko y’abimukira n’ay’ubwenegihugu.”
Yakomeje agira ati: “Sinzi niba abantu baharanira uburengenzira bwa muntu bazi ibibera mu Ntara ya Kagera….ni uguhonyanga uburenganzira bwa muntu.”
Abanyarwanda bahawe iminsi 14 na Leta ya Tanzaniya yo kuba bavuye muri icyo gihugu. Abakurikiranira hafi umubano w’u Rwanda na Tanzaniya bavuga ko wajemo agatotsi muri Gicurasi uyu mwaka nyuma y’uko Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Kikwete yagaragaje ko ashyigikiye FDLR asaba Leta y’u Rwanda gushyigikirana nayo mu nama y’abakuru bi’ibihugu bya ICGLR yabereye Addis-Abeba.
Leta y’u Rwanda ibinyujije mu muvugizi wayo, Louise Mushikiwabo yavuze ko badashobora kandi bitazigera bibaho kujya ku meza y’ibiganiro na FDLR yasize ihekuye u Rwanda muri Jenoside yahitanye inzirakarengane z’Abatutsi basaga miliyoni imwe.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Gikwete ni interahamwe ya kasha none umuntu uzishyigikiye akaba ari kwica abanyarwanda nkazo urumva atari mukuru wazo se.
Ariko baribeshya uwo bishe wese bazamusnagyo uwaba umugabo yatura nk’umusozi kwica uwo uzasanga.ni ubugoryi butagereranywa.
munyongeye igitekerezo se? Birababaje
Gikwete ni interahamwe ya kasha none umuntu uzishyigikiye akaba ari kwica abanyarwanda nkazo urumva atari mukuru wazo se.
Ariko baribeshya uwo bishe wese bazamusnagyo uwaba umugabo yatura nk’umusozi kwica uwo uzasanga.ni ubugoryi butagereranywa.
Mana we noneho niba gusa n’umunyarwanda ariicyaha gihanishwa gukubitwa inkoni 2000 no kwirukanwa muri TZ kuba umunyarwanda byo bihanishwa kwicwa buriya! umunyarda agomba kwigira pe.