Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zashimiwe ubunyamwuba buziranga
Uhagarariye Umunyamabanga wa Loni mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) Ellen Margret Loej, yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa i Juba azishimira ikinyabupfura n’ubunyamwuga buziranga mu kazi ko kubungabunga amahoro.
Kuwa kane tariki 7/5/2015 nibwo yageze ku birindiro by’izi ngabo bya Tomping Camp, aho yakiriwe na Lt Col John Muvunyi ukuriye izi ngabo ziri mu butumwa amusobanurira ibijyanye n’akazi Batayo ya gatandatu y’Ingabo z’u Rwanda i Juba ikora.

Mu ijambo rye Madamu Loej yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku ruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kandi abashimira na disipuline ibaranga. Ababwira ko ubutumwa bafite ari ubwo kugarurira ikizere abaturage.
Ati "Tugomba kubagarurira ikizere cy’umutekano kandi tukabaha icyubahiro."

Ku bibazo Ingabo z’u Rwanda zamugejejeho bagenda bahura nabyo mu kazi, Intumwa ya Loni yababwiye ko bizakomeza gushakirwa ibisubizo.
Madam Ellen Margret Loej yatemberejwe mu kigo ingabo z’u Rwanda zikambitsemo aho yanakiriwe n’Itorero ry’ababyinnyi ba Batayo ya 6 y’Ingabo z’u Rwanda bamusangije ku mudiho w’intore n’imbyino z’umuco w’Abanyarwanda.

Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
zirakora nuko zabuze uwazongerera agashahara mwa.
Nibyiza Gutanga Inkunga Yamaboka Mumahanga Ariko Natwe Turashaka Ukuntu Twabafasha Byimbitse.Ok
Murabantu babagabo mukomerezaho tubarinyuma
Ngabo Zurwanda Mu Komereze Aho Turabashyigikiye.
basirikare bu,rwanda mukomereze aho. murintwari zikomeye ndabakunda.
NIKOSORA KUBANYAMAHANGA KUMUTEKANO MURI 1
nibyo rwose natwe banyarwanda tuba hano juba dufite agaciro gakomeye kubera ingabo zacu zibafatiye runini kdi zihora zibigisha uburyo bakwivana mu bibazo barimo. keep it up our army! proud of Rwanda
ngabo zacu buri abanyamwuga koko, mukomeze muduheshe ishema mu kazi kanyu ka buri munsi