Sudani: Yakatiwe kunyongwa azira gushakana n’umugabo w’umukiritsu kandi we ari umuyisilamukazi

Urukiko rwa Khartoum muri Sudan rwasabiye igihano cyo kwicwa anyonzwe, umugore w’umuyisilamukazi wemeye gushyingiranwa n’umugabo wo mu idini rya gikirisitu. Uwo mugore yahamijwe icyaha cy’ubusambanyi no guta idini.

Iki gihano cyamaganywe cyane n’umuryango Amnesty International wavuze ko ari ibintu by’ubunyamanswa burenze ubwenge bwa muntu.
Ibinyamakuru byo muri Sudan byanditse ko uwo mugore azicwa nyuma y’imyaka ibiri uhereye igihe urubanza rwasomewe. Urukiko ngo rwamuhaye iyo myaka ibiri kugira ngo abanze abyare kuko atwite.

Abaturage ba Sudan abenshi ni abayisilamu, kandi igihugu kiyoborwa n’amategeko ashingiye ku idini.

Umucamanza asoma urubanza rw’uwo mugore yamubwiye ko ngo bamuhaye iminsi itatu yo gutekereza neza akareba niba atakwemera kugaruka mu idini rya Islam; ariko ngo iyo minsi itatu yashize atarafata icyemezo biba ngombwa ko bamukatira igihano cy’urupfu amanitswe mu mugozi.

Abahagarariye ibihugu by’iburayi muri Sudani n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu, bakomeje gusaba ubutegetsi bwa Sudan guha uwo mugore uburenganzira bwe bwo guhitamo idini rimunyuze.

Urukiko kandi rwanahamije uwo mugore icyaha cy’ubusambanyi kubera ko yaryamanye n’uwo mu idini batemera kandi gihanwa n’amategeko ya kiyisilamu Leta ya Sudan igenderaho.

Igihano cyo kunyongwa, uwo mubyeyi ngo azagihabwa nyuma y’iminsi mike amaze kubyara kugira ngo azabe yatoye agatege cyangwa se kuva ku kiriri.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mubyeyi naramuka Yishwe nabi gutyo Kandi abayoboziba Afrika Namahanga Bacecetse Ntibamurwaneho Mumenye Ko Afrika Ntabuyobozi Dufite.Uwo Mucamanza Akwiriye Gutabwa Muri Yombi Numwanzi Wabantu Nuwahanze Urukundo.

EMMANUEL NSENGIYUMVA yanditse ku itariki ya: 30-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka