Sudani: Meriam Ibrahim ntagihanishijwe kunyongwa
Umugore wo muri Sudani wari warakatiwe igihano cyo kwicwa anyonzwe kubera icyaha yashinjwaga cyo gutatira idini ya Islam, yarekuwe nk’uko ushinzwe ku muburanira yabitangarije BBC kuri uyu wa mbere tariki 23/06/2014.
Igihano cy’urupfu Meriam Ibrahim yari yagikatiwe n’ubutabera bwo muri Sudan mu kwezi kwa gatanu, kubera kurongorwa n’umugabo w’umukristu kandi we akomoka mu bayisilamu.
Uyu mudamu ariko yari yaranze gutatira idini rye rya gikristu kuko yari yarasobanuriye inshuro nyinshi urukiko ko atigeze aba umuyisilamu na rimwe mu buzima bwe.

Amahanga nayo yakomeje kotsa igitutu Leta ya Sudani ayisaba kudashyira mu bikorwa kiriya gihano kuko ntaho cyari gihuriye n’ibihe isi igezemo.
Gukuraho icyo gihano bije nyuma y’uko abashinzwe kuburanira uriya mubyeyi w’abana babiri batanze ubujurire. Umwe mu bana be yavukiye muri gereza aho nyina yari afungiye, ari kumwe ndetse n’undi mwana w’imyaka ibiri.
Ubutabera bwari bwamuhaye imyaka ibiri yo kubanza kurera uwo mwana wavukiye muri gereza, ubundi bakabona kumwica bamunyonze kubera icyaha yashinjwaga cyo gutatira idini nk’uko itegeko rya sharia ribivuga.
Gasana Marcellin
Ohereza igitekerezo
|
Imana nisingirizwe mu bushorishori bw’ijuru ubu n’itekaryose AMEN
Ni byiza ko igihano cyo ku munyonga bagikuyeho ariko rero namwe ntabwo muduhaye amakuru yuzuye. Ubwo se urukiko rwafashe uwuhe mwanzuro wundi yagizweumwere cga hari ikindi gihano yafatiwe kitari icyo kwicwa. Murakoze
NDASHIMA UWITEKA CYANE KDI MBIKUYE KU MUTIMA! MUSHIMIYE KO YUMVISE GUSENGA KWANJYE AKANSUBIZA NIBA NAWE WARASENZE NGO ABOHORWE KDI MU IZINA RYA YESU FATANYA NANJYE GUSHIMA! YESU NI IZINA RIFITE UBUSHOBOZI BWO KUREMA, KUZURA, GUKIZA NO GUHINDURA, KU UMWIZERA NTACYO TWARIGERAHO! UWITEKA ASHIMWE IYEEEH ASHIMWE! NIBA NAWE HARI IKIKUGOYE SENGA MU IZINA RYA YESU... KDI WIZEYE!IYI NKURU YANEJEJE UMUTIMA WANJYE CYANE YANYIBUKIJE UBUBASHA BW’ISENGESHO RISABIWE ABANDI! IRUMVA, KDI IRASUBIZA, IRATABARA KDI IRATEBUKA!
NDANYUZWE!