RDC: Umusirikare wifotoje ashinyagurira imirambo y’abasirikare yatawe muri yombi
Umuvugizi w’ingabo za leta ya Congo muri Kivu y’amajyaruguru, Col. Hamuli Olivier, yatangarije itangazamakuru mpuzamahanga ko umwe mu basirikare bagaragaye mu gushinyagurira imirambo y’abarwanyi ba M23 yatawe muri yombi aho ari guhatwa ibibazo n’inzego zibishinzwe.
Lt. Solomo Bangala yatawe muri yombi kuwa Kane tariki 18/07/2013 kubera gushinyagurira abarwanyi ba M23 bafashwe kimwe n’imirambo yiciwe ku rugamba, nk’uko Col. Hamuli yakomeje abitangaza.
Lt. Solomo Bangala yifotoje ku mirambo yishimisha, nyuma y’uko bamwe mu bo bahanganye bishwe.

Ayo mafoto yafotowe tariki 16/7/2013 ku mirambo y’abarwanyi ba M23, bari bishwe mu ntambara yahuje ingabo za Congo FARDC n’abarwanyi ba M23 ahitwa Mutaho. Icyo gihe iyo mirambo yerekwaga abanyamakuru, niho uwo musirikare yifotoje ashinyagurira imirambo kimwe no gufata nabi abafatiwe ku rugamba, nk’uko biboneka mu mafoto.
Iki cyemezo cyo kumuhagarika ingabo za Congo zigifashe nyuma y’uko umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye, Ban-Kimoon, agaragaje amacyenga y’imyitwarire y’ingabo za FARDC ku rugamba n’uburyo zitwara kubafatiwe k’urugamba.

Ki-Moon yatangaje ko hagiye kwigwa uburyo ingabo z’umuryango w’abibumbye zakorana n’izi ngabo zishishwa guhohotera abaturage no gushinyagurira abafatiwe ku rugamba.
Umuvugizi w’ingabo za Congo FARDC, avuga ko Lt. Bangala azaburanishirizwa mu ruhame kubyaha yakoze kandi hakazakorwa n’iperereza ku bandi babigizemo uruhare.
Lt. Solomo Bangala yari umwe mu bayobozi ba batayo 398, ashinzwe ibikorwa by’iperereza aho yaranzwe no guhohotera abafatirwa ku rugamba. Yigirijeho nkana kubaturage bavuga Ikinyarwanda bagiye bafatwa bagashinjwa kuba abarwanyi ba M23.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 19 )
Ohereza igitekerezo
|
DRC nibayireke izabe ikibuga bitorezamo ibyi ntambara byarabayobeye ni mana yonyine yakiza kiriya gihugu ntanabayobozi igira UN nibigishe kuyobora ireke kuba ha intwaro
umusirikare witwara nkuriya ntakwiwe rwose.ubutabera bumuhane peee.
Nibashake bamurekure kuko umuvumo afite simuto.
Ariko nkuriya ushinyagurira ikiremwa nkawe nawe ariko yambaye inyama n’amaraso koko?
Rwose uwomusirikare ibyo yakoze nibibi umuntu wapfuye uba umushaho iki?
IBYA CONGO NAGAHINDA GATOGOTA,NINKINKA YAPFUYE .Umwe ati ndatwara umushyishyito undi ati urwagashya,undi ati nkeneye iferi ngayo nguko nanjye nshoboye iriya supu nayizana.aksante.
RDC IRAKIZE(ifite ubushobozi) ARIKO NTIYAKWIFATIRA UMWANZURO KUNYESHYAMBA. KABILA AKENEYE UBUFASHA BWA BAMPATSIBIHUGU UBUNDI BAZE BATWARE NOKUBUTUNZI