RDC: Gutangaza ibyavuye mu matora byigijwe inyuma

Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) yavuze ko gutangaza ibyavuye mu matora byigijwe inyuma ho iminsi ibiri kubera ibibazo by’ibikoresho (logistique).

Radio BBC yatangaje ko byari biteganyjwe ko iyo komisiyo itangaza uwatsinze amatora ya Perezida muri icyo gihugu tariki 06/12/2011 saa tanu z’ijoro ku isaha ngenga masaha (23:00 GMT), mbere y’uko manda ya Perezida Joseph Kabila wari uriho irangira.

Ngo nubwo hifashishijwe indege za kajugujugu kugira ngo zikusanye impapuro zatoreweho ziri mu dukce twa kure cyane mu gihugu, isaha yo gutangarizaho uwatsinze amatora yari iri hafi kugera hari ibitaratungana.

Amajwi y’agateganyo agaragaza ko Kabila ariwe uza ku isonga n’amajwi 46 ku ijana naho Etienne Tshisekedi umukurikira akagira 36 ku ijana. Abakandida bahanganye na Kabila bavuga ko habaye ho kwiba amajwi.

Abashyigikiye Tshisekedi bo bavuga ko ariwe watsinze ku buryo ngo batazemera ko hari undi uzatsinda amatora. Tshisekedi yaburiye ukuriye akanama k’amatora kugaragaza icyo abaturage bahisemo mu matora.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka