RDC: Abakandida bane basabye ko amatora yateshwa agaciro

Abagabo bane bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo basabye ko amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abagize inteko ishinga amategeko yabaye tariki 28/11/2011 yateshwa agaciro kuko atabaye mu bwisanzure. Abo bakandida ni Léon Kengo wa Dondo, Adam Bombole, Mbusa Nyamwisi na Vital Kamerhe, bose bakaba batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri iki gihugu.

Mu itangazo bashyize ahagaragara ejo, aba bakandida bavuga ko amatora yakozwe nabi ku buryo bugaragara. Ariko mu byo bashyira imbere cyane ngo ni uko Joseph Kabila yakoresheje umutungo wa Leta mu bikorwa bye byo kwiyamamaza.

Aba bakandida kandi banavuga ko babujijwe gukomeza ibikorwa byabo byo kwiyamamaza iminsi mike mbere y’uko amatora aba ndetse ngo no ku munsi w’itora ibiro by’itora byose ntibyafunguriwe rimwe mu gihugu hose ku buryo byari gutuma bamwe bibirwa amajwi.

Ibi ngo binajyana kandi n’ikibazo cy’ibura ry’impapuro z’itora cyagaragaye mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu bigatuma abaturage bose batitabira amatora. Hari n’ibiro by’itora byagaragaye mo impapuro nyamara bitarigeze bitorerwamo. Aba bakandida bavuga ko ibi byose ari ibikorwa bigamije kwibira amajwi perezida Joseph Kabila n’ishyaka rye.

Indi mpamvu aba bakandida bashyize ahagaragara mu itangazo bashyikirije Radio Okapi yo muri RDC, ngo ni uko indorerezi z’abatavuga rumwe na Leta zitemerewe kugera aho amatora yabarurirwaga. Aba bakandida bavuga ko nta cyizere na gito baha ibizava muri aya matora.

Tariki 29/11/2011, mu kiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa, perezida w’akanama k’amatora, Daniel Ngoy Mulunda, yavuze ko amatora adashobora guteshwa agaciro. Yavuze ko ahabaye ibibazo ari hake cyane ku buryo atari byo byagenderwaho mu gutesha aya matora agaciro.

Mulunda yasobanuye ko ibibazo byagaragaye mu biro 485 ku biro 63 000 by’amatora. Mulunda yabisobanuye muri aya magambo: “ibiro ibiro by’itora byabayemo ibibazo ni 1% mu gihe 99% hose byagenze neza”.

Ngoy Mulunda yavuze ko aho byagaragaye ko indorerezi zabujijwe kugira uruhare mu gikorwa cy’amatora, amajwi yaho atazahabwa agaciro. Yahamagariye abakandida muri rusange kudahita bashaka impamvu zo kwanga ibyavuye mu matora ahubwo bagategereza kugeza igihe ibyavuye muri aya matora bizajya ahagaragara ku buryo budasubirwaho.

Cyprien Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka