Perezida Nkuruzinza yatumiwe kubwiriza muri Zion Temple i Londre
Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, yatumiwe kuzabwiriza mu giterane cy’ububyutse cyateguwe n’itorero Zion Temple cyizabera i Londre mu Bwongereza tariki 24/02/2012.
Perezida Nkurunziza akunze kugaragara mu bikorwa byo himbaza Imana. Aherutse kugaragara mu gikorwa cyo koza abaturage ibirenge mu gikorwa cyo kwambika inkweto abaturage batazigira cyateguwe n’umuryango w’abagiraneza wo muri Amerika witwa “The Samaritans”.
Abantu benshi batangajwe n’icyo gikorwa Perezida Nkurunziza yakoze ariko we yavuze ko yabikoze mu rwego rwo kwereka abayobozi n’Abarundi muri rusange ko Perezida bereyeho gukorera abaturage; atari abaturage bakorera Perezida.
Ubutumwa butumira abantu mu giterane cyizabera i Londre bugira buti “Mwenedata, mu izina ry’umuryango w’itorero Siyoni (Zion) mu Bwongereza tunejejwe cyane no kubatumira mu giterane cy’ububyutse kizaba tariki 24 gashyantare 2012, muze twifatanye kandi n’umutekano uzaba ubungabunzwe.
Amarembo azaba yuguruye guhera saa kumi n’igice”.
Bati “muze mwakire imigisha yanyu binyuze mu mukozi w’Imana Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza.
Nk’uko bitangazwa n’urubuga rw’umujyi wa Londre, iki giterane kizahera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kigere saa tatu.
Marie Josee Ikibasumba
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kubwiriza nabirekere abavugabutumwa babikore kuko kuyobora igihugu nabyo ni ugukorera Imana, no muri Bibilia abatambyi babaga batandukanye n’abami buri wese yagiraga ibyo agomba gukora ariko Imana imuhe umugisha.