Perezida Nkurunziza yarahiriye gukomeza kuyobora Uburundi

Perezida w’Uburundi Pierre Nkurunziza uherutse gutsinda amatora kuri uyu wa tariki 20 Kanama 2015 yarahiye.

Bamwe mu Barundi n’amahanga bari bamaganye kuba yarongeye kwitoza kuba Umukuru w’igihugu, kuko amasezerano y’amahoro ya Arusha atamwemerera manda ya gatatu.

Leta ya Nkurunziza yo iravuga ko yari yaratowe n’abaturage inshuro imwe gusa, ku buryo ngo iyi ari yo manda ya kabiri atangiye kuyobora.

Ibi byakurikiwe n’imvururu, imyigaragambyo ndetse n’ubwicanyi kugeza ubu bumaze guhitana Abarundi barimo abayobozi b’Ingabo, binateza ubuhunzi abarenga ibihumbi 130.

Mu bahagarariye ibindi bihugu bitabiriye irahira rya Nkurunziza, hari hari ambasaderi w’u Burusiya, uwa Misiri n’uwa Tanzaniya.

Ministiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo na we yaje mu irahira rya Pierre Nkurunziza, u Bufaransa bwohereje Umujyanama wa Ambasade yabwo i Bujumbura, haza n’Ambasaderi w’u Bushinwa.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ngayo nguko ararahiye!!!! peee akomeze yice abantu Imana yaremye koko, Mana tabara uburundi, wahindura ibyarangiye gukorwa cg ugasanga Nkurunziza agahinduka ntasubire kwica abo waremye

Itangaza yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

Buriyaga Uyo Mugabo Muramuhenda Ngo Nakomere. Ubwo Azakomera Bazamukomeza Nka Adolphe Wari Wigize Igihanda Mu burundi Gushik’ino Sana Akab’ari Umurambo.Icyo Njye Namubwira Ga Nukumera Magabo Amenya Ga Ko Igihugu Kirimw’abagabo Kandi Ubwo Yamenya Ko Bamugir’inama Kumwanyakumwanya

Papichon Alias Sibintu yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

komera president ndanezerew nirahiraryaw kuko abageragej kuryanga nikirenga nibazeko nabakurub’ibihuguduhanimbibe bahatoreye icirwa barazabarivanga rero muvyiwabo kuko uburundi turikwije nibaze nawe president kuhakuy icirwa kuko wabonyevyinshi mubo novuganti baragukunda komera rero urisanze mugihugucawe arico cacukandi murakoze

ngabo yanditse ku itariki ya: 20-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka