Perezida Ndayishimiye aravugwaho gukora amakosa muri Kandidatire ya Macky Sall

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Olivier Nduhungirehe, yavuze ko bitangaje kuba Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, uhuje ibihugu bigize umugabane wose ushobora gusigwa icyasha, ukisanga mu bibazo biturutse ku muyobozi wawo, umaze igihe kitagera no ku mezi abiri awuyobora.

Minisitiri Nduhungirehe, avuze ibi nyuma y’uko ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze byahisemo gufata umwanzuro wo kudashyigikira kandidatire y’umunya-Sénégal Macky Sall wiyamamarije umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni.

Ethiopia nk’Igihugu kinyamuryango gihoraho muri AU, mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo Gihugu yashyize hanze, rigaragaza ko ibihugu 20 bitavuzwe amazina byahisemo kudashiyigikira kandidatire ya Macky Sall ushaka gusimbura António Guterres.

Mu butumwa Minisitiri Nduhungirehe yashyize ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko ibyabaye ku wa Gatanu tariki 27 Werurwe 2026, mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe ari isomo rikomeye ryerekana ko ubuyobozi bufite akamaro kanini.

Yakomeje agira ati: "Biratangaje kubona umuryango uhuza umugabane wose ushobora gusigwa icyasha ukisanga mu bibazo bitewe n’umuyobozi wawo, umaze igihe kitarenga amezi abiri ku buyobozi."

Yavuze ko abantu bakwiye kuva mu rujijio rw’ibikomeje kwandikwa mu bitangazamakuru, ko icyemezo cyafashwe n’ibihugu 20 bigize AU cyo kuvuga icyo bitekereza, kitari kigamije kwanga umukandida uwo ari we wese watangwa kuri uwo mwanya.

Nduhungirehe yasobanuye ko ahubwo cyari kigamije kwamagana uburyo butari bwo bwatangijwe na Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, uyoboye Afurika Yunze Ubumwe, aho yarenze ku mategeko n’amabwiriza agenga uko Afurika itanga abakandida bayihagararira mu nzego mpuzamahanga.

MINISITIRI NDUHUNGIREHE YAGARAGAJE AHO IBINTU BYOSE BYAPFIRIYE

Yagize ati: "Muri iki kibazo, ibintu byose byatangiriye mu makosa."

Yavuze ko ku itariki ya 2 Werurwe 2026, uhagarariye u Burundi mu Muryango w’Abibumbye i New York yandikiye Perezida w’Inteko Rusange ya UN amumenyesha ko Guverinoma y’u Burundi, nk’iyoboye Afurika Yunze Ubumwe, itanze umukandida, Macky Sall, wahoze ari Perezida wa Senegal, ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa UN.

Yakomeje agira ati: "Iki cyemezo cyatunguranye cyane kuko nta n’umwe mu bayobozi b’ibihugu bya Afurika wari wabigishijweho inama mbere y’uko gifatwa."

Minisitiri Nduhungirehe, yavuze ko nyuma yo gutanga uyu mukandida, Perezida w’u Burundi yagerageje gushyira igitutu ku bakuru b’Ibihugu bagenzi be bo ku Mugabane wa Afurika kugira ngo babyemere.

Ati: "Yatumije inama ya biro y’akanama ka AU yitabiriwe n’ibihugu bibiri gusa, hanyuma ashyiraho uburyo budasanzwe bwo gufata icyemezo mu gihe cy’amasaha 24."

Yavuze ko nyuma y’ibyo Perezida Ndayishimiye yari amaze gukora, mu yandi magambo, aho gutumiza inama rusange ya Afurika Yunze Ubumwe ngo igire icyo ikora mu buryo bukwiye kandi bukurikije amategeko, we yahisemo guha abakuru b’ibihugu bya Afurika amasaha 24 gusa ngo babe bemeye icyo cyemezo.

Ubundi umushinga wo kwemeza kandidatire ya Sall wohererejwe ibihugu binyamuryango bya AU bisabwa kuwemeza ku rugero rwa 2/3 by’ibihugu byose ariko birangira ibishyigikiye kandidatire ye bitageze kuri uwo mubare.

Nduhungirehe yavuze ko ibyo Perezida Ndayishimiye yari amaze gukora byafashwe nk’igitugu ndetse n’agasuzuguro ku bihugu byinshi bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe maze bihitama kwanga gusuzugirwa bityo bihagarika icyo cyemezo cyo gushyigikira kandidatire ya Macky Sall ndetse byibutsa Évariste Ndayishimiye ko AU igengwa n’amategeko.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe, yavuze ko nubwo ibi byakozwe na Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, byangije isura ya Afurika Yunze Ubumwe ku rwego mpuzamahanga, ariko hari icyizere ko bizaba isomo rikomeye mu guhitamo abayobozi b’uyu muryango mu gihe kizaza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka