Perezida Charles Taylor yahisemo kuzafungirwa mu Rwanda imyaka 50

Perezida Charles Taylor wahoze ari perezida wa Liberiya yamaze gusaba ko yazoherezwa gufungirwa mu Rwanda, akazahamara imyaka 50 yakatiwe n’urukiko rwihariye rwashyiriweho gucira imanza abakekwaho ibyaha n’ubwicanyi mu gihugu cya Sierra Leonne, aho gufungirwa mu Bwongereza.

Bwana Taylor yavuze ko gufungirwa mu Rwanda bimwizeza umutekano no kudahohoterwa mu buroko ndetse ngo bikazorohera n’abo mu muryango we kumusura igihe baramuka babikeneye kurusha ko yazafungirwa mu gihugu cy’Ubwongereza nk’uko icyo gihugu cyabyifuzaga.

Ibi Taylor yabyanditse mu ibaruwa yandikiye ruriya rukiko rwiswe Special Court for Sierra Leone (SCSL), aho yavuze ko afungiwe mu Rwanda abo mu muryango we bazajya bamusura batavunitse cyane kubera ingendo z’indege zabahendukira, kandi ngo bikaba byaborohera kubona impampuro z’inzira zibemerera kwinjira mu Rwanda ndetse ngo na Taylor ubwe yumva mu Rwanda yahagirira umutekano kurusha gufungirwa mu Bwongereza.

Charles Taylor niwe muperezida wa mbere wemejwe ibyaha byibasiye inyoko muntu kuva intambara ya kabiri y'isi yarangira.
Charles Taylor niwe muperezida wa mbere wemejwe ibyaha byibasiye inyoko muntu kuva intambara ya kabiri y’isi yarangira.

Ibi Taylor abyanditse nyuma yo gucirwa urubanza agahanishwa kuzafungwa imyaka 50 azira uruhare yagize mu gufasha imitwe yitwaje intwaro yayogoje igihugu cya Sierra Leone. Mu ibarruwa isaba ibi Taylor yanditse, yagize ati “Gufungirwa mu Rwanda mbifitemo inyungu ku giti cyanjye no ku muryango wanjye wazakenera kunsura.

Ibi bishingiye ku kuba Abanyafurika bose bahabwa impapuro z’inzira (visa) ku buryo bworoshye mu Rwanda, mu gihe kwinjira mu Bwongereza bitemerwa buri wese. Ibi biriyongeraho kandi ko ingendo zo kuva muri Liberia kugera mu Rwanda zihendutse kurusha kujya mu Bwongereza.”

Muri iyi baruwa y’impapuro eshatu kandi, Taylor yemeje ko ibyaha yamamijwe n’urukiko hari bamwe bazabigenderaho bakamubona nk’umuntu mubi cyane, bakaba bashaka kumwihimuraho no kumugirira nabi aramutse afungiwe ahandi nko mu Bwongereza, mu gihe ngo mu Rwanda yumva yizeye ko ntawamugirira nabi.

Charles Taylor nawe yabaye perezida nyuma y'intambara mu gihugu cye cya Liberia.
Charles Taylor nawe yabaye perezida nyuma y’intambara mu gihugu cye cya Liberia.

Ikimuteye impungenge cyane ngo ni uko mu Bwongereza hafungiwe abandi bantu bakomoka muri Sierra Leone cyangwa bahafite amasano ku buryo bazajya bamubona bakamugirira nabi mu buroko.

Impungenge za Taylor kandi zishobora kuba zifite ishingiro kuko mu mwaka wa 2011 undi mutegetsi wahoze ayobora mu gihugu cya Bosnia witwaga Radislav Krstic yahohotewe n’abandi bafungwa batatu bari bafungiwe hamwe, bikaba bivugwa ko bamuhoye ubwicanyi yakoreye mu gihugu cye cya Bosnia nawe yari yaremejwe n’inkiko.

Ibi Taylor yabyanditseho agira ati “Abategetsi b’Ubwongereza ntibashobora kumenya niba mu bafungiwe mu Bwongereza hatarimo abashaka kungirira nabi kuko izina ryanjye ryamaze kumenyekana no guhindana. Gufungirwa mu Bwongereza bishobora kunkururira ibibazo birimo kugirirwa nabi ndetse no kwicwa.”

Amategeko y’uru rukiko asanzwe yemera ko mu kugena aho abo ruciriye imanza bafungirwa bazerekezwa hitabwa no ku miryango yabo kuko iba izakenera kubasura. Mu Rwanda kandi hasanzwe hafungiwe abantu bakatiwe na ruriya rukiko bafungiwe muri gereza y’ahitwa Mpanga mu karere ka Nyanza.

Abo ni abagize ibyago byo guhura n'abarwanyi ba RUF Charles Taylor ashinjwa gufasha.
Abo ni abagize ibyago byo guhura n’abarwanyi ba RUF Charles Taylor ashinjwa gufasha.

Perezida Charles Taylor ufite imyaka 65 yahamijwe uruhare rwe mu byaha by’ubwicanyi byabereye muri Sierra Leone, ahamwa n’ibyaha 11 birimo ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu, gutera ubwoba abaturage no gukoresha abana bato mu ntambara yabaye muri Sierra Leone mu myaka ya 1991-2002.

Imibare itavugwaho rumwe yemeza ko abantu basaga ibihumbi 50 baba barahasize ubuzima, ibihumbi byinshi bagaterwa ubumuga n’iyo ntambara kuko abarwanyi Taylor yafashaga bari bafite ubugome bwo guca ingingo z’umubiri abaturage benshi ntacyo babahora.

Aba barwanyi bitwaga Revolutionary United Front (RUF) ngo bahabwaga intwaro na perezida Taylor nabo bakamuha amabuye y’agaciro ya diyama (diamond) yari mu duce bari barigaruriye muri Sierra Leone.

N’ubwo urukiko rwa SCSL rwamwemeje ubufatanyacyaha ariko, Taylor yakomeje kubihanaka akemeza ko buri gihe yavuganaga n’abarwanyi ba RUF abasaba gushyira intwaro hasi no kureka ubwicanyi gusa.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

None se ko ibyaha byamuhamye ,ubundi burenganzira asigaranye ni ubwo guhabwa aho arangiriza igihano cye yifuza.Niba muri za prisons zo muri biriya bihugu bakora nka bya bindi tujya tubona mu ma filimi;uwo musaza ni bamureke aziyizire mu Rwanda kuko niho haba uburenganzira bwa muntu.Atari uko tumugiriye imbabazi ,ahubwo kuko n’umunyabayaha cyangwa umunyamakosa hari uburenganzira bwa muntu aba afite.Maze twe n’abishe bene wacu tubaha agateka ka zina muntu,nkanswe uriya munyamahanga wiriya muri west africa ,tutanazi neza n’icyo yapfaga b’abo bene wabo.bazamureke aze

Pundit yanditse ku itariki ya: 15-10-2013  →  Musubize

MBIVUGA!URWANDA NI INGOBYI YAMAHORO,AHO N’ABANYABYAHA BIFUZA KUZABA ARIHO BAZAHURIRA NIMANA BAYISABA IMBABAZI ZIBYABAHAMYE!GENDA TAILOR USABYE NEZA!ABEREYE URUGERO ABARUSEBYA BARUVUKA!BAMUREBEREHO.MURAKOZE.

MUGABO IVAN yanditse ku itariki ya: 15-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka