Minisitiri Reynders yageze i Goma gusaba FARDC gufatanya na MONUSCO kwambura intwaro FDLR
Minisitiri w’Intebe wungirije unashinzwe ububanyi n’amahanga mu gihugu cy’Ububiligi, Didier Reynders ku wa kabiri tariki ya 24/02/2015 yageze mu Mujyi wa Goma agiye gusaba ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), FARDC gufatanya n’ingabo z’umuryango w’abibumbye, MONUSCO kwambura intwaro umutwe wa FDLR.
Minisitiri Reynders n’abo bari kumwe bageze mu Burasirazuba bwa RDC nyuma y’iminsi itatu bamaze i Kinshasa babonana n’abayobozi bakuru ba RDC ku kibazo cyo kwambura itwaro inyeshyamba za FDLR zananiwe kubahiriza ibyo zari zasabwe birimo gushyira intwaro hasi ku bushake bitarenze tariki 02/01/2015.

Avugana n’itangazamakuru ku kibuga cy’indege cya Goma, Reynders yatangaje ko aje gusaba FARDC gukomeza kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC zirwanya imitwe yitwaje intwaro.
Yatangaje ko Leta ya RDC igomba gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere kandi igera ku baturage bose b’igihugu kuko asanga intara ya Kivu y’Amajyaruguru yarasigaye inyuma kubera imitwe yitwaza intwaro ihora ihungabanya umutekano, akavuga ko ubu hari amahirwe yo kuyambura intwaro FARDC ifatanyije na MONUSCO.

Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kongo nifate icyemezo gihamye ye kwigira ntibindeba kdi ikeneye amahoro kuruta urda.