Mary Robinson yongeye gushimangira ko FDLR igomba guhashywa vuba bishoboka

Mary Robinson intumwa w’Umunyamabanga uhoraho w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga bigari yongeye gushimangira ko mu byo bashyize imbere mu minsi iri imbere ari uguhashya umutwe wa FDLR.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 21/05/2014, ubwo Mary Robinson yafunguraga inama y’akanama gakurikirana ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano yo kugarura amahoro muri Kongo-Kinshasa yashyizweho umukono Addis Abeba muri 2013 iri kubera i Goma.

“Hari intambwe yatewe mu kurwanya M23, inyeshyamba za Uganda ADF-NALU none ni ngomba ko dutangira kurwanya FDLR. Ni ingirakamaro. Mu gihe gishize, nta gitutu twashyize kuri FDLR ariko ubu yaba amahanga yiyemeje ko barwanya FDLR yaba hakoreshejwe imbaraga za gisirikare cyangwa ubundi buryo byose bigakorwa vuba bishoboka,” Mary Robinson.

Mary Robinson intumwa w'Umunyamabanga uhoraho w'Umuryango w'Abibumbye mu Karere k'Ibiyaga bigari.
Mary Robinson intumwa w’Umunyamabanga uhoraho w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga bigari.

Mary Robinson wabaye Perezida wa Irlande yabwiye abitabiriye iyo nama ko kuba yabereye i Goma umurwamukuru w’Intara y’Amajyaruguru ari ikintu cyiza kuko bazashobora kugera mu nkambi z’impunzi zakuwe mu byazo n’imitwe yitwara gisirikare bakamenya akababaro bafite n’ubuzima bubi barimo.

Inama zabanje zigera kuri esheshatu zose zabereye muri Kenya zitabirwa n’ibihugu 11 byasinye ayo masezerano.

Kurwanya umutwe wa FDLR bikunda kuvugwa mu nama mpuzamahanga n’abayobozi ku giti cyabo ariko kubishyira mu bikorwa bikaba ikindi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka