Libiya ifite minisitiri w’intebe w’agateganyo

Kumugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 30 ukwakira 2011 nibwo Abdel Rahim Al-Kib yatorewe kuyobora guverinoma y’inzibacyuho y’gihugu cya Libiya nyuma yo gustinda abo bari bahanganye.

Mubakandida batanu bahataniraga uyu mwanya Abdel Rahim yatowe ku majwi 26 kuri 51 y’abagize inama y’inzibacyuho iyobora Libiya muri iki gihe.

Mu kiganirro yagiranye n’abanyamakuru ku nshuro ya mbere ubwo yari amaze gutorwa Abdel Rahim yagize ati “tugiye kubaka igihugu cyubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu kandi kitemera ihohoterwa iryo ariryo ryose rikorerwa umuntu.” Yongeye ho bizabasaba igihe kitari gito kandi ko yizeye ubufatanye bw’abarwaniye ubwigenge bwa Libiya bayikura mumaboko y’igitugu cya Khadafi.

Moustapha Abdel Jalil, perezida w’inzibacyuho muri Libiya, mu ijambo rye yavuzeko aya matora agaragazako abanyalibiya nabo bashoboye kandi bashaka kwiyubakira ejo hazaza heza.

Nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’akanama k’inzibacyuho muri iki gihugu Abdel Rahim agomba gushyiraho guverinoma mu gihe kitarenze nibura ukwezi nyuma y’aho hatangarijwe ubwigenge bwa Libiya ku itariki ya 23 ukwakira 2011.
Biteganijwe kandi ko mugihe kitarenze amezi 8 abaturage ba Libiya bazaba baritoreye itegeko nshinga hanyuma hashira umwaka bakazagira amatora rusange y’umukuru wa Libiya.

Abdel Rahim Al-Kib yavutse mu 1951 mu mujyi wa sirite. Yize amashuli makuru muri kaminuza ya Tripoli ndetse na Karolina y’amajyaruguru muri Leza zunze ubumwe z’amerika. Yabaye umwarimu kandi akora n’ubushakashatsi mu bijanye n’inguzu z’amashanyarazi.

Marie Josée Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka