Leta ya Kongo ivuga ko 26% by’abarwanyi ba FDLR aribo bashyize intwaro hasi abandi bagomba kuzamburwa

Leta ya Kongo yagaragaje itangazo rivuga ku gikorwa cya FDLR cyo gushyira intwaro hasi ku bushacye, igikorwa inenga uburyo cyagenze.

Alexis Thambwe Mwamba avuga ko taliki 18/4/2014 abayobozi ba FDLR batanze inyandiko igaragaza ko bafite ubusheke bwo gushyira intwaro hasi, igikorwa bagombaga gutangira 30/5/2014 muri Kivu y’amajyaruguru na Kivu y’amajyepfo.

Minisitiri ushinzwe ubutabera Alexis Thambwe Mwamba asoma itangazo.
Minisitiri ushinzwe ubutabera Alexis Thambwe Mwamba asoma itangazo.

Thambwe avuga ko leta ya Kongo yacyakiriye neza ndetse abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga n’ingabo mu bihugu bigize imiryango ya ICGLR na SADC taliki 2/7/2014 mu nama yabahurije Luanda muri Angola bemerera FDLR amezi atandatu yo gushyira intwaro hasi ku bushake, ariko iteguzwa ko nyuma y’iyo taliki itabikoze hagakoreshwa imbaraga za gisirikare.

Taliki ya 2/1/2015 leta ya Kongo, ishami ry’umuryango wabibumbye rishinzwe kugarura amahoro muri Kongo Monusco, SADC na ICGLR n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika babaruye igikorwa cyo gushyira intwaro hasi kwa FDLR kitaragenze uko byari bikwiye kuko 26% by’abarwanyi ba FDLR aribo bashyize intwaro hasi.

Tariki 30/5/2014 abarwanyi 104 nibo bishyikirije Monusco ahitwa Kategu muri Kivu y’amajyaruguru, 9/7/ 2014 abarwanyi 83 basyira intwaro hasi ahitwa Kigogo muri Kivu y’amajyepfo, 28/12/2014 abarwanyi 84 nibo bashyize intwaro hasi Buleusa naho abarwanyi 67 bashyira intwaro hasi Kivu y’amajyepfo.

Gen. Rumuri hamwe na Fils Bazeye mu gikorwa cyo gushyira intwaro hasi i Walikale.
Gen. Rumuri hamwe na Fils Bazeye mu gikorwa cyo gushyira intwaro hasi i Walikale.

Abarwanyi ba FDLR 337 nibo bashyize hasi intwaro 254, bigaragaza ko 26% by’abarwanyi ba FDLR aribo bashyize intwaro hasi hagendewe kubarwanyi bari muri Kongo kuko babaruwe n’itsinda ry’ingabo za Kongo ryakozwe Ukwakira 2012, gusa aha hakaba hatari hiyongeraho abandi ibihumbi 4 bavuze Zambia mu kwezi ku Ukuboza 2012.

Thambwe avuga ko leta ya Kongo hamwe na Monusco, basanga igikorwa cyo gushyira intwaro hasi kubushake kuri FDLR kitaragenze neza kuburyo mu gushaka umutekano w’abaturage n’ibyabo hagiye gukoreshwa imbaraga za gisirikare mu kurwanya imitwe yitwaza intwaro ibarizwa ku butaka bwa Kongo bahereye kuri FDLR.

Umuvugizi wa FDLR Fils Bazeye avuga ko abarwanyi ba FDLR badatewe ubwoba n’ibitero bashobora kugabwaho kuko batiyumvisha impamvu amahanga akomeza kubasaba byinshi aho gusaba leta y’u Rwanda gushyikirana nabo ngo batahe mu gihugu cyabo.

Bazeye avuga ko FDLR yamaze gushyira intwaro hasi kuva 2013, ariko ntagaragaze aho abashyize intwaro hasi baherereye n’intwaro zabo kuko abarwanyi ba FDLR benshi batari mu birindiro byabo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Hagiye rero gukurikiraho umukino w’injangwe n’imbeba hagati y’u Rwanda, SADEC na Congo.

N. Piyo yanditse ku itariki ya: 5-01-2015  →  Musubize

reka tuyirase pe!! thats not problem,

MAZIMPAKA MATHERNE yanditse ku itariki ya: 4-01-2015  →  Musubize

urebye fdlr ntamahoro ishaka ngo ize yashyize intwari maze yakirwe mu mahoro ubwo rero ibigiye kuyibaho ibyirengere

turatsinze yanditse ku itariki ya: 3-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka