Kenya: Umwana w’imyaka ine yatabaye umuryango we awukiza ibyihebe
Umwana witwa Elliott Prior ufite imyaka ine ari kuvugwa mu bitangazamakuru binyuranye nyuma y’aho ahagaze bwuma agahangana mu maso n’ibyihebe byateye inzu y’ubucuruzi ya Westgate i Nairobi muri Kenya mu mpera z’icyumweru gishize.
Uyu mwana aravugwa kubera ko ubwo ibi byihebe byasangaga we n’umuryango we muri Westgate, byahise birasa nyina mu kaguru, noneho umwana aho kwirukanka ajya kwihisha cyangwa ngo ahungabane avuze induru, ngo yarebye mu maso umugabo w’icyihebe wari umaze kurasa umubyeyi we, aramutumbera aramubwira mu ijwi rinini ati “Uri umuntu mubi cyane, ndakwanze. Ndeka nigendere.”
Icyi cyihebe ngo cyafashije imbunda hasi, gifata uwo mwana na mushiki we witwa Amelie wari ugihagaze kibaha shokola kirababwira ngo nibasohoke bigendere bose n’umubyeyi wabo.

Ubwo ngo basohotse biruka, umubyeyi wabo wari ugihaguruka kubera gukomereka abasanga hanze ariko ngo yabashije gusohokana abandi bana babiri, barimo umwe nawe wari umaze kurasirwa nyina we wahise ashiramo umwuka.
Ikinyamakuru The Independent dukesha aya makuru kiravuga ko ibi byihebe byaretse uyu muryango ugasohoka kandi ngo bikababwira ko ngo bibasaba imbabazi, kuko ngo ibyo byakoze byabitewe no gushaka kwihorera ku gihugu cya Kenya na Amerika biri kubarwanya cyane mu gihugu cyabo cya Somaliya.

Amakuru ya nyuma aturuka muri Kenya aremeza ko ubu bwicanyi bwitiriwe Westgate bwaguyemo abantu 69, abandi 65 bakaba bakiri kuvurwa mu bitaro bitandukanye mu mujyi wa Nairobi.
Ibyihebe bikekwa kuba ibyo mu mutwe wa Al Shabaab byinjiye mu nyubako ikomeye ya Wetsgate ikorerwamo ubucuruzi bunyuranye muri Nairobi bigafata bugwate abantu benshi barimo, aho bamaze iminsi ine barwana n’ingabo za Leta ya Kenya zaje kubohoza abari bafatiwemo kuwa kabiri tariki 24/09/2013.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Umugabo ahora ari umugabo niyo yaba ari igitambambuga
Congs Eliot
Kano kana ndakemeye!gatumye ndira!