Joseph Kabila yegukanye intsinzi ariko Tshisekedi ntarava ku izima

Mu masaha y’umugoroba ejo tariki 09/12/ 2011 nibwo komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC)yatangaje ko Kabila ari we wegukanye intsinzi mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye tariki 28 Ugushyingo uyu mwaka. Joseph Kabila Kabange wo mu ishyaka PPRD yagize amajwi agera kuri 48,95 %, yakurikiwe na Etienne Tshisekedi wa Mulumba wo mu isyaka UDPS n’amajwi 32,33 %.

Radiyo Okapi yatangaje ko komisiyo y’amatora muri RDC yatangaje ko ku baturage barenga miliyoni 32 biyandikishije kuri lisiti y’itora abangana na miliyoni 18 ari bo batoye. Uyu mubare w’abatoye ukaba ungana na 58,81 % y’abiyandikishije kuri lisiti y’itora.

Abaturage batoye Kabila ni 8.880.944 naho abatoye Etienne Tshisekedi ni 5.864.795.

Abashyigikiye Etienne Tshisekedi bavuga ko batemera ibyavuye mu matora yabaruwe ku rwego rw’intara ngo kuko ukuri kw’ibyavuye mu matora kwabaho habaruwe amajwi ya buri cyumba cy’itora. Nyuma y’itangazwa ry’amajwi, Etienne Tshisekedi yumvikanye kuri radio RFI avuga ko imibare yerekana intsinzi ya Kabila ari agasomborotso ku Banyekongo bityo akaba yahise atangaza ko ari we perezida wa Kongo Kinshasa.

Ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika muri Kongo Kinshasa bitangajwe nyuma gusubikwa inshuro zigera kuri ebyiri. Icyo gikorwa cyari giteganijwe tariki ya 06/12/ 2011.

Ibyavuye mu matora bizemezwa cyangwa byangwe n’urukiko rw’ikirenga tariki ya 17 Ukuboza 2011 noneho Perezida wa Repubulika arahire tariki ya 20 Ukuboza uyu mwaka.

Aya matora ya Perezida wa Repubulika yabereye rimwe n’ay’abagize inteko ishinga amategeko yahitanye abantu hamwe na hamwe mu kavuyo k’abarwanashyaka. Imiryango mpuzamahanga n’indorerezi muri rusange zivuga ko aya matora hari ibintu byayabayemo byinshi bitagenze neza.

Nubwo ibihugu bikomeye byemera ko hari inenge nyinshi zabonetse mu matora yahesheje instinzi Joseph Kabila, aya mahanga avuga ko ibi bitaba impamvu yo kwima agaciro ibyavuye mu matora.

Joseph Kabila afite imyaka 40. Ubu ni ubwa kabiri yongeye gutorerwa kuyobora Kongo Kinshasa. Yageze ku butegetsi mu mwaka wa 2001 asimbuye se wishwe. Mu mwaka wa 2006 yatorewe kuyobora Kongo Kinshasa mu gihe cy’imyaka itanu ubwo yari ahanganye cyane mu matora na Jean Pierre Bemba ubu ufungiye mu rukiko mpuzamahanga rw’i La Haye.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka