Ingabo zari iza Kadhafi zafashe umujyi wa Bani Walid

Nyuma y’imirwano ikomeye yabashyamiranyije n’ingabo z’inama y’iguhugu y’inzibacyuho muri Libiya (CNT) igahitana abasivili bagera kuri batanu, ingabo zahoze ari iza Kadhafi nyuma zikaza kwifatanya na CNT zigaruriye umujyi wa Bani Walid, kuva tariki 24/01/2012.

Muri uyu mujyi wa Ban Walid uherereye mu Magepfo y’umurwa mukuru Tripoli ngo nta bendera ry’icyatsi rigaragaza ubutegetsi bwa CNT rikiharangwa.

Umwe mu bacuruzi b’i Bani Walid waganiriye na radiyo mpuzamahanga y’u Bufaransa (RFI) yavuze ko nyuma y’urupfu rwa Kadhafi iki gihugu kitegeze kigira amahoro na make. Yagize ati “Iyo bigeze mu ijoro imihanda yose iba yuzuye abantu bitwaje intwaro. Nyuma y’aho Kaddafi apfiriye buri wese ubona afite inyota y’ubutegetsi”.

Izi ngabo zikomeje kutavuga rumwe na CNT zirimo gukwirakwiza intwaro za rutura mu mijyi itandukanye harimo Benghaz ndetse na Bani Walid bamaze gufata. CNT ubu irimo kohereza ingabo kugira ngo zifashe izindi zamaze gutsindwa kugira ngo barebe ko bakongera kwigarurira uyu mujyi.

Abahoze ari ingabo za Khadafi bazamura ibendera rya kera rya Libiya mu mujyi wa Bani Walid.
Abahoze ari ingabo za Khadafi bazamura ibendera rya kera rya Libiya mu mujyi wa Bani Walid.

Nyuma y’amezi atatu gusa Kadhafi yishwe bikomeje kugaragara ko CNT irimo kunanirwa kuyobora Libiya kuko uretse intamabara z’urudaca n’abayobozi mu nzego zo hejuru bagenda begura. Twavuga nk’iyegura rya Visi Perezida wayo, Abdelhafidh Ghoga, weguye nyuma yo guhohoterwa n’insoresore zo muri kaminuza ya Ghar Younès tariki 19/01/2012.

Radiyo mpuzamahanga y’u Bufaransa (RFI) dukesha iyi nkuru ivuga ko kugeza ubu impamvu aba barwanyi bahoze ari aba Kadhafi barwanya kurwanya CNT kitaramenyekana.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka