Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Amajyepfo zubakiye ishuri abaturage
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Amajyepfo (UNMISS) zashyikirije ubuyobozi inyubako ikigo cy’ishuri rya amashuri abanza ya Kapuri, rigizwe n’ibyumba umunani, ibiro bibiri by’abayobozi n’ibikorwaremezo by’isuku rihereye muri leta ya Equatorial yo hagati.
Col M Nkangura, uyoboye ingabo z’u Rwanda muri ubu butumwa, yatangaje ko iri shuri ryubatswe ari umusaruro w’ubufatanye bw’ingabo z’u Rwanda n’abaturage ba Sudan y’Amajyepfo.

Yavuze ko iri shuri ryuzuye ritwaye amadolari y’Amerika 79,213 bingana na 36% by’igiciro cyari giteganyijwe. Yagize ati “Ibi byashobotse kubera ibikorwa by’umuganda byagabanyije ku kigero kigaragara igiciro twari gutanga.”
Hon William Ater Maciek, umujyanama wa Minisitiri w’Uburezi muri Sudani y’Amajyepfo, yashimye umuco uranga Abanyarwanda w’umuganda wakozwe n’izi ngabo n’uburyo bagize umutima wo kurengera uburenganzira bw’abana bigiraga munsi y’ibiti.

Senior Col MA Ning, uyoboye ubutumwa bwa UNMISS mu gice cy’Amajyepfo, we yatangaje ko uburezi ari imwe mu nkingi zatuma Sudani y’Amajyepfo kimwe n’ahandu ku mugabane wa Afurika bigira amahoro arambye.
Iri shuri ni kimwe mu bikorwa ingabo z’u Rwanda zagizemo uruhare, mu rwego rwo gufasha kugarura amahoro arambye muri iki gihugu.

Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Turashima Ingabo Zurwanda Ariko Nkibaza Ese Ko Abanyarwanda Bari S.Soudan Batemerako Twagize Uruhahare Kuyubaka Twatanze Umuganda Turubaka Abandi Bahabwa Amapeta? Ninde Musudani Wigeze Aterura Block Ciment?
ingabo zacu imana izihe umugisha
RDF n.iyagacirope.
Nukuri ingabo zacu Imana izazihembere ubufasha zitanga! kd ni ishema ku gihugu cyacu nk’u Rwanda.
ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda ni ibyo kwishmirwa kandi tukaba twanazishmira ko zigomwe byinshi birimo n’amafranga ngo bagoboke aba bana babone aho bigira hakwiye
amahoro yimana abane nabo kandi bakomereze aho.