Imirwano hagati ya FARDC na M23 yakomereje mu duce twa Nyiragongo
Nyuma y’iminsi micye hatumvikana amasasu menshi mu nkengero z’umujyi wa Goma, tariki 22/07/2013 habyutse urusaku rw’imbunda rwumvikana mu nkengero z’ikirunga cya Nyiragongo aho ingabo za FARDC zanyuze zitera abarwanyi ba M23 bafashe uduce twa Kibati, Mutaho na Kanyarucinya mu ntambara yabahuje na M23 taliki 17/07/2013.
Muri iyi ntambara yahuje abarwanyi ba M23 n’ingabo za Leta ya Congo hitabajwe n’indege zakoreshejwe mu kurasa abarwanyi ba M23 hamwe no gushaka amakuru ahihishe umwanzi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere humvikanye ibisasu bibiri binini biguye mu mujyi wa Goma ahitwa Mabanga na Majengo nubwo ntawe byahitanye cyangwa ngo bimukomeretse, ntiharamenyekana uruhande byavuyemo kuko ingabo za Leta zateye zimanutse mu kirunga cya Nyiragongo zisatira abarwanyi ba M23 bari Kanyanja na Kibati ku birometero 14 uvuye mu mujyi wa Goma.
Amani Kabasha umuvugizi wa M23 yatangarije umunyamakuru wa Kigali Today ko batewe n’ingabo za Leta ya Congo zifatanyije n’abarwanyi ba FDLR basanzwe baba muri Nyiragongo ariko bakaba babashubije inyuma.
Umurwanyi wa FDLR François Hafashimana wavukiye mu karere ka Rubavu 1992 wafatiwe ku rugamba na M23 avuga ko mu ngabo za FARDC ziri kurwana na M23 harimo abasirikare ba FDLR basanzwe bari mu kirunga cya Nyiragongo bakaba bagize kampanyi eshatu za gisirikare imwe igizwe n’abasirikare 65.
Izi kampanyi zifite abaziyoboye barimo Capitaine Furaha uyoboye kampanyi ya mbere, iya kabiri iyobowe na Capitaine Kalenga naho iya gatatu iyobowe Capitaine Havugamenshi.
Hafashimana avuga ko hari n’izindi ngabo za FDLR zahurijwe hamwe ziri mu kiswe Kanani kiyobowe na Lt-Col Circof hamwe na Lt-Col Ruhinda usanzwe ayobora abakomando bakorera muri CRAP yibera muri Pariki y’ibirunga.

Ingabo za FDLR zo muri CRAP zigizwe n’abasirikare 375 zirimo ibice bibiri biyobowe na Capitaine Muragiye hamwe na Capitaine Rwarakabije.
Nk’uko byagaragajwe na raporo y’umuryango w’abibumbye, umuyobozi w’abarwanyi ba FDLR Gen. Mudacamura atuye ahitwa Kahembe muri Walikale naho umwungirije Gen. Poete Ropike akaba aherereye ahitwa Mashake mu burasirazuba bwa Ntoto aho bari kumwe n’ingabo zibarinda.
Iyi raporo ivuga ko hari batayo nka Someka yahoze iyobowe na Lt Col Safari watashye mu Rwanda, ubu ikaba iyobowe Lt Col Solomindende Simba uzwi kuri Ruhinda akaba akorera muri pariki y’ibirunga, ubu akaba avugwa mu bayoboye urugamba rwabaye kuri uyu wa mbere.
Iyindi batayo yitwa Concorde ikaba ikorera mu ishyamba rya Mukoberwa mu burengerazuba bwa Masisi ikayoborwa na Col. Sadiki Soleil naho iyindi ni batayo Sabena ikorera Bukonde muri Kivu y’amajyaruguru ikayoborwa Col. Limuko.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
Intambara irasenya ntiyubaka, bakwiye kwemera gushyikirana aho gukomeza kumena amaraso y’abana b’Imana.
Dusengere iki gihugu kibone amahoro arambye.
none se mubyukuri FDLR yumva g=hari icyo yaba yizeye kiruta? ariko buriya congo yo irumva yifuza kugera kuki iyo ifatanya n’abakoze amabi?