Igitero cy’inyeshyamba za FDLR cyahitanye umugore
Igitero inyeshyamab zo mu mutwe wa FDLR zagabye ku modoka zitwara abagenzi umunani kuri uyu wa Kabiri ushize mu muhanda wa Bendera uri mu birometero 120 uvuye mu Majyaruguru wa Kalemie (Katanga), cyahitanye umugore umwe zinasahura ibintu bitandukanye.
Inyeshyamba za FDLR zigera kuri 40 zitwaje intwaro zikomeye bateze imodoka zitwara abagenzi zisahura ibiribwa, mudasobwa zigendanwa z’abakozi ba sosiyete y’umuriro muri Kongo.
Izo mudasobwa zakoreshwaga mu gikorwa cyo gushyiraho urugomero rw’amashanyarazi rwa Bendera, nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.
Inyeshyamba zatwaye kandi amafaranga agera ku bihumbi bitatu by’amadolari nyuma y’igitego gifite aho gihuriye n’icyahekuga kuba muri ako gace, nk’uko umwe mu babibonye abyemeza.
Abayobozi b’akarere ka Tanganyika bakajije umutekano mu rwego rwo kugarura umutekano muri ako gace.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|